AmakuruPolitiki

Zimbabwe : Perezida mushya azarahira ejo kuwa Gatanu

Perezida mushya wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, azarahirira kuyobora Zimbabwe ejo kuwa gatanu  tariki ya 24 ugushyingo 2017 nyuma yo kweguza uwayoboraga iki gihugu Robert Mugabe.

Nyuma yo kuva mu buhungiro yasezeranyije abaturage  ko icyo ashyize imbere ari demokarasi no guhangira imirimo abarenga 90% bari mu bushomeri muri Zimbabwe.

Itegeko Nshinga rya Zimbabwe riteganya ko Visi Perezida wari uriho ahita asimbura Perezida igihe yeguye, bivuze ko Phelekezela Mphoko, yagombaga kuba Perezida ariko yirukanywe n’ishyaka Zanu-PF, ndetse birakekwa ko atari mu gihugu. Ibi byatumye ishyaka rishyiraho Mnangagwa.

Ubwo yari avuye muri Afurika y’Epfo aho yari yahungiye mu byumweru bibiri bishize, Mnangagwa, uzarahirira kuyobora Zimbabwe, ejo kuwa Gatanu, yabwiye imbaga y’abayoboke b’ishyaka Zanu-PF yari ikoraniye mu Mujyi wa Harare ko icy’ibanze azakora ari ukuzahura ubukungu no guhanga imirimo.

Emmerson Mnangagwa agiye kuyobora Zimbabwe nyuma yo kwirukanwa na Mugabe ku mwanya wa Visi Perezida, yumvikanye ashimira  igisirikare kuba cyarakuye ku butegetsi Perezida Mugabe mu mahoro.

Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Zimbabwe Jacob Mudenda ni we watangaje wasomye ibaruwa y’ubwegure bwa Mugabe, mu masaha y’umugoroba ubwo abadepite bari bateraniye mu nteko ishinga amategeko, biga ku buryo bwo kweguza umukuru w’igihugu Robert Mugabe wari ataragaragaza ko ashaka kurekura ubutegetsi.

Umuvugizi wa Zanu-PF, yatangaje ko Mnangagwa w’imyaka 71 azayobora igihe cyari gisigaye kuri manda ya Mugabe, kugeza muri Nzeri 2018 habaye amatora. Mbere yo gusubira muri Zimbabwe, Mnangagwa, bakunze kwita ‘ingona’ kubera ubushobozi bwe muri politiki yabanje guhura na Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma.

Nyuma y’isomwa ry’urwandiko rw’ubwegure bwa Mugabe, abaturage amagana bahise bahurura baza hafi y’inteko bavuza induru y’ibyishimo kubw’inkuru y’iyegura rya Mugabe bakiriye.

Abaturage bishimiye ko Mugabe avuye ku butegetsi

Ishyaka Zanu -PF riri ku butegetsi muri Zimbabwe ni ryo ryabanje gusaba ko umukandida wa ryo akurwa ku butegetsi, nyuma ingabo zihita zifata ubuyobozi bwose bw’igihugu mu ijoro ryo ku wa 14 rishyira uwa 15 Ugushingo.

Mu bagaragaje ko bishimiye iyegura rya Mugabe barimo na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May, wavuze ati: ” Ukwegura kwa Robert Mugabe kuzaniye Zimbabwe andi mahirwe yo kwishakira indi nzira nshya mu kurwanya igitugu cyaranze ubutegetsi bwe.”

Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe, Perezida Alpha Condé, yavuze ko yishimiye ko Mugabe avuye ku butegetsi ariko ababazwa n’uburyo ubutegetsi bwe burangiye.

Perezida Robert Gabriel Mugabe yatangiye kuyobora Zimbabwe mu mwaka w’1980, ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge, bivuga ko yari amaze imyaka isaga 37 ayobora Zimbabwe.

Abadepite nabo bagiye mu birere bumviseko Mugabe yemeye kurekura imbehe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger