AmakuruInkuru z'amahanga

Zimbabwe : Abakozi ba Leta batazikingiza COVID-19 bafatiwe ingamba zikomeye

Muri iyi minsi ibihugu bitandukanye bihanganye n’ikwirakwizwa rya coronavirus aho bimwe bikora ibishobora byose kugira ngo bakingire abaturage babyo vuba Kandi mu gihe gito harebwa ko basubira mubuzima busanzwe.

Kubera iyo mpamvu bashyirwa amabwiriza cyangwa ingamba kubantu bamwe batera kwikingiza dore ko hari bamwe batarakira ibyizi nkingo.

Nko muri Leta yasabye abakozi bayo bose guhitamo hagati yo kwikingiza COVID-19 cyangwa kwegura ku nshingano zabo.

Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bivuga ko ari icyemezo Guverinoma ya Zimbabwe yafashe mu rwego rwo ibyago byo gukwirakwiza Coronavirus.

Iki cyemezo kandi kigamije kurwanya abaturage bo muri iki gihugu bafashe icyemezo cyo kutazikingiza.

Minisitiri w’Ubutabera muri Zimbabwe, Ziyambi Ziyambi, yavuze ko abakozi ba Leta bumva ko bafite uburenganzira bwo kwikingiza cyangwa kutikingiza bibeshye, avuga ko abashaka kutikingiza basezera mu nshingano bari bafite.

Muri Zimbabwe biravugwa ko hanafashwe icyemezo cy’uko abantu bazajya bajya mu nsengero no muri restaurants ari abafite icyangombwa cy’uko bikingije COVID-19 gusa.

Nkuko imibare ibigaragaza kugeza ubu Zimbabwe imaze gukingira abaturage basaga miliyoni 1,7 mugihe ituwe n’abarenga miliyoni 14 bayituye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger