AmakuruUmucoUrukundo

Zibukira iyi myitwarire, uzagira inshuti nziza nyinshi.

Mu  buzima bwa muntu, umuntu wese yumva ashaka gukunda agakundwa bikamufasha kuba ho neza. Inshuti nziza burya ni amaboko ari na yo mpamvu usanga umuntu wese aharanira kugira inshuti nyinshi zishoboka, ariko ntibihira buri wese cyane cyane iyo hari imico imwe n’imwe itabasha kwihanganirwa na bose. 

Iyo mico birashoboka ko yakwirindwa cyangwa se ikarwanywa na nyirayo, ariko na none hari igihe bisaba inama n’ubundi bwunganizi buturutse ku bandi. Iyi ni imwe mu mico mibi ikunze gutuma umuntu atakaza incuti ze ndetse bikaba byanatuma asigara ari nyakamwe kubwo gutsimbarara ku bibangamira abandi.

1. Kwirebaho

Kwirebaho cyangwa inari jye, ni umuco umuntu ashobora kugira atabanje no kubitekerezaho, uyu muco utera nyirawo kumva ari we ukwiye kubanza imbere y’abandi, iteka aba yivuga ibigwi, ntakunde kwishimira ibyiza abandi bagezeho. Uyu muntu kandi yumva ko abandi nta jambo rinini bafite, ntaba ashaka gutega abandi amatwi ahubwo yumva bose bakwiye kumutega amatwi kuko abasumba mu gaciro. Niba umeze utya gerageza wikosore.

2. Kwita ku bwiza bw’inyuma

Umuntu wese aba yifuza ko abonwa neza mu bandi, ni yo mpamvu dukaraba, tukambara neza ndetse tugakora n’ibindi byose bishoboka ngo abatubona babone ko turi beza inyuma. Umuntu wita ku bwiza bw’inyuma rero we nta kindi kimushimisha usibye gucudika n’abafite amasura n’ikimero byiza, abambara neza n’ibindi. Nubo ubusanzwe ibi ubwa byo atari ibi, burya si byiza guhitamo incuti ugendeye gusa ku buryo igaragara inyuma, kuko ubwiza nyakuri buba mu mico no mu myitwarire ya muntu.

3. Guhora ushaka guhiganwa

Umuntu ufite uyu muco, akenshi aba asa nk’utanyurwa n’ibyo afite, iteka ahora yumva ibyiza abonanye runaka na we agomba guhita ashaka ibibiruta, yumva nta muntu n’umwe wamurusha icyo ari cyo cyose. Si byiza guhora iteka wumva warusha bose mugendana, kuko ibi bizatuma bagufata nk’umuntu ubiyemera ho maze bakuve ho.

4. Kutaba inyangamugayo

Umuntu utagira ukwitwararika mu byo avuga cyangwa akora, ugasanga yaba incuti ze cyangwa abandi bantu bose arababeshya, ntagira rwitangira mu byo akora yaba ari kumwe n’incuti ze cyangwa n’abandi bantu, ahora ahemuka ku gato n’akanini. Uyu munt ntibyoroshye kumugira incuti ari na yo mpamvu usanga nta ncuti agira.

5. Kuba indashoboka

Kuba indashoboka ni kimwe mu bituma umuntu atakaza incuti kuko, ntategera amatwi inama agirwa, ahora yumva abazimugira baba bamubangamira. Ibintu byose abigira intambara kuko ataba ashaka ko hari umubwira kwikosora. Iyo hari ugerageje kumucyaha, ahita amukankamira, hari n’igihe biva mo imirwano. Umuntu nk’uyu ntibyoroshye kumugira incuti kuko agorana kwakira inama ziturutse ku bandi.

6. Gukunda gufashwa kuruta gufasha

Nta muntu udakenera gufashwa haba mu bitekerezo cyangwa mu bifatika, kuko abantu turakenerana iteka. Mu gihe rero umuntu ahoza abandi ku nkeke ngo bamufashe, ariko we bamwaka ubufasha akabahungira kure, uyu na we ntibyoroshye ko yaba incuti nziza, ni yo mpamvu benshi bamugendera kure.

7. Guca abandi intege

Umuntu uteye gutya iyo umugishije inama ku mushinga runaka wenda gutangiza, ahita akubwira ko uzahomba. Yewe niyo hari abari mu bihe by’ibyishimo, akunze kubabwira ko bishobora kuza kubabera bibi. Uyu muntu nta magambo ahumuriza cyangwa akomeza abandi agira, ahubwo akunze kwivugira urucantege gusa. Kugira incuti imeze gutya birakomeye, ari nayo mpamvu usanga atagira incuti nyinshi.

Iyi mico uko ari irindwi si yo yonyine yaguca ho incuti, ariko niba uzi neza ko ufite imwe mu mico yavuzwe haruguru gerageza uyirwanye mu maguru mashya, kandi ugishe inama z’ukuntu wayirwanya maze wirebere ngo uragwiza incuti nziza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger