Imyidagaduro

Zari y’ihanangirije abamukurikira ndetse anasaba agahenge

Zari Hassan  yasabye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kumuha agahenge ndetse anabasaba abinginga ko bakagombye kumubabarira maze bakamuha umwanya.

Ibi zari yabitangarije mu kiganiro yagiranye na New Vision. Zari yageze aho New Vision ikorera atwawe n’umusore ukiri muto ndetse  iyo modoka wabonaga ishaje. Uyu wahoze ari umugore w’umuherwe Hvan Ssemwanga wamenyekanye cyane kumbuga nkoranyambaga yavuze ko abantu bamurembeje dore ko batanatinya kumwinjirira mu buzima .

 

Zari yanaboneyeho n’umwanya wo kuvuga ko yatumiye umugabo we mu gitaramo cye ‘Zari All White Party’  giteganyijwe kuwa kabiri muri  Club Guvnor.

Yavuze ko ashaka kwishimana n’abafana be i Kampala muri iki gitaramo ariko abazaba batumiwe bakazakirirwa ahandi hantu hihariye aho kuhagera azaba ari amashiringi ya Uganda 50, 000.

Zari yanatumiye abahanzi bafite izina rikomeye muri muzika ya Uganda nka Michael Ouma, Eddy Kenzo, Bebe Cool, n’abandi. mu kiganiro yagiranye na  XFM, yavuze ko abangamiwe nuburyo abayeho muri iyi minsi kubera imbuga nkoranyambaga kubera ko bimwinjirira mu buzima bwa buri munsi umunsi kuwundi.

Yakomeje avuga ko ubuzima bwe bwo ku mbugankoranyambaga bwamugoye cyane nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari umugabo we Hvan Ssemwanga ndetse n’ubuzima bwe na Diamond  Platinum. Yavuze ko yifuza kubaho mw’ibanga ariko agakomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga mu bikorwa by’ubucuruzi gusa.

Yanagarutse kubuzima bwe bw’i  Jinja ho yakuriye, mu mujyi wa Kampala ndetse n’urugendo rwe i Dar es Salaam ndetse no muri Afurika y’Epfo aho yarari m’ubucuruzi bwa Ssemwanga.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger