Zari watandukanye na Diamond yiteguye gukora ubukwe

Umunyamideli Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz, nyuma bagaca ukubiri bitewe n’ingeso yo gukunda abagore cyane k’uyu muhanzi, yatangaje ko yiteguye kuzakorana ubukwe n’umugabo uzasubiza ishema abana be.

Nyuma y’amakuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranya avuga ko Diamond Platnumz wahoze ari umugabo we agiye kurushinga n’umukobwa wo muri Kenya witwa Tanasha Donna Oketch, Zari nawe yagaragaje ko adateganya gukomeza kubaho wenyine.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yanditse asa n’uhumuriza aba mama bose bibana, anavuga ko nubwo yagize ibihe bibi mu rukundo yiteguye kuzashaka umugabo w’umutima uzabera umubyeyi abana be ndetse akaba umugabo ubereye urugo.

Yagize ati “Ku ba mama bose bibana, nagize ibihe bibi mu rukundo, ndifuza umugabo ugomba kuba umubyeyi mwiza ku bana bajye (abahungu ndetse n’umukobwa wanjye), Nizeye ko umunsi umwe nzabona nzarongorwa n’umugabo ubereye urugo”

Zari yahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, babyaranye abana babiri,aba bombi batandukanye kuwa 14 Gashyantare 2018, nyuma y’uko uyu muhanzi yari akomeje kugingwa cyane n’ikibazo cyo guca inyuma cyane umugore we akigira mu nshoreke zo ku ruhande.

Byinshi mu byababaje Zari cyane ni ukuba Diamond yarabyaranye n’umunyamideli bakunze guhora bahanganye witwa Hamisa Mobeto, ndetse bakanagaragaza ko bafitanye umubano ukomeye cyane nyuma y’uko Diamond yari amaze kwemera imbere y’ubutabera ko umwana ari uwe.

Ibi byatumye Zari Hassan, afata gahunda yo gutandukana na Diamond, yahukanira muri Afurika y’Epfo ajyana n’abana bose.

Nyuma yo gutandukana kwa Zarii na Diamond, uyu muhanzi yakunze kumvikana mu nkundo zitandukanye harimo uwa Hamisa Mobeto batandukanye amushinja gushaka kumujyana mu bapfumu, urwa Kim Nana bavugaga ko ari munzira zo kurwubakana nawe bigahereriyo na Tanasha aherutse gutangaza ko azakorana ubukwe nawe taliki 14 Gashyantare 2018.

Zari ntateze kuguma wenyine
Diamond na Zari batandukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka

Comments

comments