AmakuruImyidagaduro

Zari Hassan yihaye abagore bamushinja gukundana n’uwo abyaye bo bakaryamana n’abasaza bababyaye

Umushabitse Zari Hassan wabyaranye na Diamond yihaniye abagore bakomeza kumuvuga bavuga ko akundana n’umusore wakamubereye umwana mu gihe ababivuga bo usanga baryamana n’abagabo bubatse.

Zari Hassan yavuze ko hari abagore batagakwiye kumwiha ku mwanzuro yafashe kuko bo usanga basambana n’abagabo bubatse.

Uyu mugore abinyujije ku rubuga rwa Tiktok yagize ati: ”Abagore mukomeje kwinjira mu buzima bwanjye ndabiyamye. Musambana n’abagabo bubatse, ndabasabye mundeke.”

Akomeza agira ati: ”Mukundana n’abagabo bifitiye ingo zabo, mwemerera abagabo ko babonana namwe mu mwijima ariko badashobora no kwicarana namwe muri Resitora ngo musangire byibuze ikawa.”

Akomeza agira ati”Nta nubwo ashobora kubeshya ko mwari mu nama y’akazi kuko ntashobora gutuma hari ubabonana ahabona.Mukoreshwa nk’udukingirizo n’ibimoteri by’umwanda”.

Zari yasoje asaba abantu kumuha amahoro bakareka kwirwa bamuvuga cyane ko we nta mugabo wabandi yatwaye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger