AmakuruImyidagaduro

Zari Hassan yaburiye Tanasha uri hafi kwibaruka imfura ye na Diamond

Umunyamideli Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz, yagiriye inama T anasha Donna witegura kubyarana imfura n’uyu muhanzi ko yakomeza kuba maso akirinda kumwizera ngo amareyo kuko nawe isaha n’isaha yamukorera ibyo yakoze abandi.

Zari ibi yabivuze asa nukebura uyu mukobwa ko adakwiye kumva ko ameranye neza na Diamond Platnumz kuko n’abandi batandukanye nawe bagiranye ibihe byiza kurusha uko Tanasha ameranye new.

Zari yakomeje avuga ko yamaranye imyaka 5 na Diamond babana nk’umugore n’umugabo, kugeza naho babyaranye abana babiri ndetse ko bafataga ibihe bitandukanye bagatembere bityo ukaba wabona ko ubuzima bwabo buryoshye, gusa ibyo ntibyabujije Diamond gukuza ingeso yatumye baca ukubiri.

Kugeza ubu Tanasha Donna arakuriwe kuburyo umunsi runaka hashobora gusakara amakuru y’uko yamaze kwibaruka.

Zari yabwiye Tanasha ko yaba maso kuko isaha n’isaha Diamond ashobora kuba yamwihinduka.

Yumvikanye mu bitangazamakuru byo muri Kenya avuga ko nta shyari afitiye Diamond ariko na none ko arimo aburira Tanasha nk’uko Global Publishers dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Yamubwiye ko akwiye kwitonda kuko ibyo amukorera abona nta gishya kirimo ahubwo ari nk’ibyo yakoreye abagore bamubanjirije.

Yagize ati”kwitabwaho muri iki gihe ni ikintu cyiza, ariko Tanasha arasabwa kwitonda cyane, akwiye kubanza kureba ibyabaye ku bakobwa bamubanjirije harimo nanjye, nta kintu gishya mbona kuri Diamond ni wa wundi.”

Kuri ibi bivugwa Diamond nta kintu yashatse kubitangazaho, umwe wo mu muryango we akaba yatangaje ko impamvu ntacyo avuga ari uko ubu yahinduye ubuzima afite uko abayeho, hari ibimuhugije biruta kuza guterana amagambo na Zari wishwe n’ishyari ry’uko batandukanye.

Zari na Diamond batandukanye muri Gasyantare,. Mu gihe Diamond yemeza ko azashyingiranwa na Tanasha, Zari na we avuga ko yamaze kubona umugabo witwa King Bae.

Uretse Zari, Diamond yatandukanye kandi na Wema Sepetu ndetse na Hamissa Mobetto bari barabyaranye umwana umwe.

Tanasha yiteguye kwibaruka umwa we na Diamond
Zari Hassan watandukanye na Diamond
Twitter
WhatsApp
FbMessenger