AmakuruImikino

Zambia U20 igomba gucakina n’Amavubi yamaze gusesekara i Kigali

Ikipe y’igihugu ya Zambia y’abatarengeje imyaka 20, yamaze kugera i Kigali aho ije guhatana n’Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu rwego rwo guhatanira tike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Niger mu mwaka utaha wa 2019.

U Rwanda na Zambia bazacakirana mu mukino w’ijonjora rya kabiri mu gushaka tike y’igikombe cya Afurika aho umukino ubanza hagati y’aya makipe yombi uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12, ukazabera kuri Stade ya Kigali guhera saa cyenda n’igice.

Iyi kipe yageze i Kigali kuri uyu wa gatatu yaje igizwe n’abantu 28 bari bayobowe na Lee Kawanu ndetse n’umutoza w’ikipe ya Zambia Wedson Nyirenda, gusa ntiyari kumwe na Mwiya Malumo ukinira Wigan Athletic cyo kimwe na Lifumpa Mwandwe ukinira Shrewsbury Town basigaye i Lusaka kubera ibyangombwa, gusa aba baraza kugera kuri bagenzi babo muri iri joro.

Izi ntumwa za Zambia zije guhatana n’u Rwanda zigizwe n’abakinnyi 20 barimo: Prince Bwalya, Flobby Mashakalati, Benson Kolala, Jonathan Kapelembe, Kingsley Hakwiya, Christopher Katongo, Justin Mwanza, Obino Chisala, Muma Mumba, Prince Mumba, Thomas Zulu, Chanda Mukuka, Albert Kangwanda, Lifumpa Yande Mwandwe, Lameck Banda, James Chilimina, Paul Mwachisema, Martin Njobvu, Mwiya Malumo and Francisco Mwepu.

Mu baje baherekeje aba bakinnyi harimo Lee Kawanu waje ayoboye izi ntumwa, Wedson Witson Nyirenda (umutoza), Charles Chisala BWale (umutoza wungirije), Kalililo Kakonje (umutoza w’abazam), Mwansa Kapyanga (Manager), James Nyimbili (umuganga), Austin Chuunga (ushinzwe imyitozo y’imbaraga), Davy Mungoli (ushinzwe imyambarire) na Henry Kalaba (ushinzwe umutekano w’ikipe.Security ).
Iyi kipe yahise yerekeza kuri The Mirror Hotel i Remera, gusa mu kanya saa kumi n’igice iraza gukorera imyitozo ku kibuga cya FERWAFA.

Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino w’amavubi, iyi kipe ya Zambia yakinnye imikino 2 ya gicuti, harimo uwo batsinzemo 1-0 Malawi, undi na wo bawutsinda ku bitego 2-1.

Umukino wo kwishyura hagati ya Zambia n’u Rwanda uzabera i Lusaka ku wa 19 z’uku kwezi, uzarokoka akazahita abona tike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Niger mu mwaka utaha.

U Rwanda rwasezereye Kenya mu ijonjora ry’ibanze ku gitego cyo hanze dore ko amakipe yombi yanganyaga 1-1 mu mikino yombi, mu gihe Zambia itigeze ikina ijonjora ry’ibanze bitewe n’uko ari yo ifite iki gikombe cya Afurika giheruka.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger