AmakuruPolitiki

Zambia: Inama y’abaminisitiri yemeje umushinga wo guhinga urumogi

Inama y’abaminisitiri muri Zambia yateranye mu Cyumweru gishize yemeje umushinga w’itegeko ryemera ubuhinzi bw’urumogi, ubu buhinzi bukaba buha uburenganzira bantu gusa barukoresha mu buryo bw’ubuvuzi ndetse no kurushoramo Imari mu bindi bihugu by’amahanga.

Ni ukuvuga ko iki gihingwa, kizahingwa hafatiwe ku bigo bizajya bibanza guhabwa uburenganzira na Leta ndetse bikabanza no kwishyura ibihumbi 250$ kugira bihabwe ibyangombwa byemeza ko byinjiye muri uyu mushinga.

Uwo mushinga w’itegeko wemera ko abacuruzi bakomeye aribo bazahabwa ibyo byangombwa na Minisiteri y’Ubuzima bibemerera kurucuruza mu mahanga mu gihe ibiruhinga bizajya bigenzurwa n’Ikigo gishinzwe gutanga amabwiriza ya gisirikare muri Zambia.

Ubushakashatsi bwakozwe ku ihingwa ry’urumogi bwerekanye ko mu gihe byakwemerwa mu bihugu bimwe na bimwe byo ku Mugabane wa Afurika bushobora kuzaba buwinjiriza asaga miliyari 7.1$.

Lesotho ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyemereye abaturage bacyo gukoresha urumogi ku mugaragaro muri Afurika.

Muri Nzeri 2018, Urukiko rukuru muri Afurika y’Epfo rwemeje ko kunywa urumogi byemewe n’amategeko ariko bigakorwa ahantu hatari rubanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger