AmakuruPolitiki

Zambia: Ikanzu Minisitiri w’ubuzima yinjiranye mu nteko yazamuye urwunyunyu mu mitwe y’abadeite b’ababagabo…..

Minisitiri w’Ubuzima muri Zambia Sylvia Masebo, yateje umutekano mucye mu bitekerezo by’Abadepite b’Abagabo kubera ikanzu yinjiranye mu nteko yambaye.

Aba badepite bananiwe kwihanganira amatako ye babona, bashize amanga bamusaba ko atwikiraho igitambaro.

Mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zambia, abayigize basanzwe bafite amabwiriza y’imyambarire yabo aho abagore bategekwa kwambara amakoti hejuru n’amajipo maremare arenga ku mavi cyangwa ipantalo na yo itabonerana cyangwa bakaba bakwambara imyambaro gakondo ariko na yo ituma bambara bakikwiza.

Ikinyamakuru Intellivoire.net, kivuga ko Minisitiri Sylvia Masebo yaje mu Nteko Ishinga Amategeko yambaye ikanzu igaragaza ibice by’intugu ze n’umugongo, bigatuma umwe mu Badepite w’umugabo avuga ko bibabangamiye mu bwonko.

Umudepdite w’Umugabo wo muri iyi Nteko ya Zambia, yavuze ko iyo myambarire ya Minisitiri iri “guteza intugunda mu bitekerezo.”

Iyi Ntumwa ya Rubanda yahise isaba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ko yasaba uyu Muminisitiri korosa igitambaro kuri ibyo bice by’umubiri we byagaragaraga.

Gusa Perezida w’Inteko we, yavugaga ko abona imyambarire ya Minisiriri Sylvia Masebo idateje ikibazo ariko ntibyabujije Minisitiri gutira agatambaro umwe mu Badepite, akakiyorosa kuri ibyo bice bye byagaragaraga.

Bamwe mu badepite b’abagore muri iyi Nteko ya Zambia, bavuze ko ibyakorewe Minisitiri Sylvia ari ihohoterwa ryo kumwibasira rishingiye ku gitsina cye, bakavuga ko binahonyora uburenganzira bw’abari n’abategarugori.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger