AmakuruAmakuru ashushye

Yvonne Idamange yakatiwe gufungwa imyaka15

Urukiko Rukuru uregereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka rwahamije Idamange Iryamugwiza Yvonne, ibyaha bitandatu arengwa rumuhanisha gufungwa imyaka 15, no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’i Rwanda.

Uyu mugore w’imyaka 42 yamenyekanye kuri YouTube avuga ko agaragaza akarengane k’Abanyarwanda, Idamange Iryamugwiza Yvonne, wari akurikiranyweho ibyaha birimo Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, Gutangaza amakuru y’ibihuha, no Gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguwe imibiri y’abazije Jenoside.

Urukiko rwamuhamije ibyaha byose aregwa kuri uyu wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, ahagana mu masaha ya saa tanu z’igitondo ,Umucamanza yavuze ko amashusho cyangwa videwo Idamange yashyize kuri YouTube zashoboraga guteza imvururu muri rubanda.

Idamange aregwa ibyaha bitandatu bishingiye ahanini ku byo yatangarije kuri YouTube anenga Leta, ahamagarira imyigaragambyo no kuvuga ko Perezida w’u Rwanda yapfuye atabigaragariza ibimenyetso.

Idamange we yahakanye ibyaha aregwa avuga ko nta muntu wishwe n’amagambo yavuze, kandi ko ntacyo aricyo cyo kuba yahamagarira abaturage ngo bamukurikire. yanavuze ko atari umuyobozi, nta n’ishyaka arimo ku buryo abaturage bari kumuyoboka.

Idamange wafashwe mu kwezi kwa 15 Gashyantare 2021 icyo gihe Umuvugizi w’Ubugenzacyaha yavuze ko Akurikiranyweho icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Icyo gihe mu Rukiko Ubushinjacyaha bwavuze ko bumukurikiranyeho ibyaha 6 ari byo:

  1. Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda
    2. Gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
    3. Gutanga Sheki zitazigamiye
    4. Gutangaza amakuru y’ibihuha
    5. Gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’igihugu,
    6. Gukubita no gukomeretsa
Idamange ahanishijwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo gumwa n’ibyaha yaregwaga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger