AmakuruImyidagaduro

Young Grace yerekanye isura y’umwana we n’igisobanuro cy’ amazina yamwise

Nyuma y’iminsi 17 yibarutse imfura ye, umuraperikazi Young Grace ku nshuro ya mbere yerekanye isura y’umukobwa we, yise Amata Anca Ae’eedah Ai  besnhi bazi  nka Diamante.

Young Grace uheruka kwibaruka umwana we w’imfura , ayo  mazina yahaye umwana we byumwihariko izina rya ‘Anca Ae’eedah Ai’ ryatunguye bamwe bibaza igisobanuro cyaryo.

“Ae’eedah Ai bivuze impano y’ubuntu bw’Imana yaturuste ku rukundo!! Hanyuma Amata ryo ni iri Nyarwanda twese tuzi ko amata ari ubuzima, agira umumaro, agaciro.Akaba na y’ingenzi ku buzima bwacu, urwaye barayakuramiza, mbese agira umumaro munini k’ubuzima bwacu. Natwe umwana wacu twamugereranyije nayo mu rwego rw’izina kuko ni uwingenzi kuri twe no ku bacu.”

Tariki ya 24 Kanama 2019 ni bwo Young Grace yibarutse imfura ye y’umukobwa, uyu mwana nta foto ye n’imwe yigeze ijya hanze igaragaza mu isura ye, ibintu Young Grace yari yatangaje ko igihe kitaragera cyo kumwerekana.

Young Grace yamaze gusyira ahagara ifoto yerekana isura yuyu mukobwa we , aho yashyize ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga akoresha igaherekezwa n’amazina y’umwana we, Amata Anca Ae’eedah Ai [Diamante].

Diamante ni imfura ya Young Grace yabyaranye na Rwabuhihi Hubert wari umukunzi we wari waranamwambitse impeta amusaba ko bazabana, gusa baje gutandukana mbere y’uko abyara.

Amata Anca Ae’eedah Ai umukobwa wa Young Grace

Mbere yagiye amufata amafoto atandukanye ariko ntiyerekane mu maso he

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger