Amakuru ashushyeImyidagaduro

Young Grace wifuza umugabo w’umuzungu, yavuze ku bashidukira gushinga ingo bakiri bato

Umuraperikazi Young Grace umaze kuba ikimenyabose mu Rwanda, yakomoje ku basore n’inkumi birukira gushinga ingo bakiri bato.

Izina Young Grace ryatangiye kumvikana mu matwi ya benshi mu batuye u Rwanda muri 2011, ubwo yashyiraga ahagaragara indirimbo yitwa Hip Hop Game.

Uyu mukobwa wari uje mu  kibuga cyari kiganjemo abasore , yaraje akora ibitamenyerewe ndetse yakirwa neza n’abakunzi b’umuziki, atangira kwigarurira imitima y’abatari bake mu bakunzi b’umuziki ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Nk’impano yari ishibutse mu zindi zikomoka mu karere ka Rubavu ni umwe mu bahanzi bakomeje kwerekana indi sura muri muzika nyarwanda ndetse atangira kwitabira amarushanwa atandukanye arimo n’irikomeye kurusha ayandi mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star.

Mu magambo yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa kabiri tariki 22 nyakanga, yagaragaje ko nta gahunda afite yo gushinga urugo vuba aha, cyane ko yivugaraga ko gushinga urugo ukiri mu myaka 22 aba ari nko kujya mu kabyiniro ugahita utaha saa mbiri n’igice z’umugoroba.

Yagize ati ” Buriya gushinga urugo ukiri hagati y’imyaka 22 na 23 ni nko kuva mu kabyiniro saa mbiri n’iminota mirongo z’umugoroba.”

Kubigeranya n’iyi nteruro yashakaga kwerekana ko aba ari nko kotsa ibiteze cyangwa guhubuka , ubusanzwe mu nzu z’urubyiniro abantu batangira kwisuka no kugira umurindi ukomeye mu saha akuze ya Saa munani z’igicuku bishatse kuvuga ko iyo ukavuyemo saa mbiri n’igice haba hari byinshi uhombye.

Uyu mukobwa ukiri muto yashakaga kwereka abasore n’inkumi ko ikiza ari ukubanaza bakarya ubuto bwabo kuko nibajya mu byo gushinga ingo bakiri bato hari umunezero bazaba biyimye mu buzima kandi bakaba bashobora kuzawicuza nibareba nabi.

Young Grace wavuze ibi kugeza ubu nta mukunzi afite uzwi  ndetse mu minsi yashize yagarutse mu itangazamakuru avugwaho kubenga umusore bakundanaga banateganyaga kurushinga, uyu mukobwa abyamaganira kure gusa yerura avuga niyo byaba nta gikuba cyaba cyacitse.

Uyu mukobwa kimwe mu bituma abahungu bamwe bamutinya ni ukubera ukuntu adatinya kuvuga mu itangazamakuru  ko atakundana n’umuhungu udafite ifaranga, kandi akaba atari umwirabura.

Mu minsi ishize yagize ati”Nkunda Umusore ufite ikofi.” Umunyamakuru yamubajije amafaranga yumva yamunyura ayabonanye umusore. Grace ati :”Ibyo ntabwo mbingenderaho ariko nabyo birimo ibiba mu ikofi nibyo bidutunga bituma twambara, tukanarya.”

Ifoto ya Young Grace yashyize kuri Instagram akavuga ko gushaka ukiri muto ari ukwihombya

Arongera ati”Ndifuza sinzi, sinzi, sinzi ariko utari umwirabura …..”
Yahise abazwa niba ashaka kuzabana n’umuzungunda.Young Grace atiNshaka kubyara umumetisi, urumva ko bisaba kuzabana n’umuzungu.”

Young Grace  avuga ko adafite umukunzi ndetse ko ahugiye mu mushinga wa Televiziyo nshya agiye kumurika ku mugaragaro mu minsi ya vuba, yavuze ko akunda umwana w’umumetisi ndetse ko yifuza kuzakora ubukwe n’umuzungu.

Mu minsi ishize Young Grace yahawe agera kuri Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda yavuye mu kibanza yari afite giherereye ku Gisenyi. Ngo muri icyo kibanza niho yari yarashinze ‘Restaurent’ ariko ngo uwo mushinga waje guhagarara nyuma y’uko yimuwe.

Young Grace yinjiranye muri muzika indirimbo yise Hip Hop Game

Written by Theogene UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger