AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroUmuziki

Young Grace mu myiteguro yo kumurikira Album ye ya kabiri ku ivuko

Umuhanzikazi Abayizera Grace, uzwi nka Young Grace, aratangaza ko mu minsi ya vuba azasubira mu mugi wa Rubavu, aho azaba agiye mu gikorwa cyo gushyira ahagaragara album ye ya kabiri yise 20à22ans, mu gitaramo kizaba ku itariki ya 2 Ukuboza uyu mwaka.

Ibi Young Grace abitangaje nyuma yuko hari haciye ho igihe kitari gito atumvikana cyane mu bihangano bishya, aho yasobanuye ko yari ahugiye mu myiteguro yo kumurika uyu muzingo w’indirimbo witwa “20à22ans”, akaba yizeza abakunzi be ko icyo gitaramo kizagaragaza urwego rwiza rwa muzika ageze ho, ndetse ukuzaba ari n’umwanya mwiza wo kwishimana n’abo ku ivuko nk’ahantu yatangiriye umuziki we.

Asubiza umunyamakuru wa IGIHE ku gisobanuro cy’izina rya album ye yagize ati “Nayise 20à22ans kubera ko indirimbo nyinshi mu ziyigize ahanini zakozwe hagati y’iyo myaka, ni bwo izina Young Grace ryamenyekanye cyane. Habayemo amateka maremare ku muziki wanjye.”

Yakomeje atangaza yuko uyu muzingo w’indirimbo uzaba ugizwe n’indirimbo zitandukanye, inyinshi zibanda ku mateka yanyuzemo mu gihe cy’imyaka 2 ishize, harimo nk’iyitwa “Whisky ya papa”, ndetse n’iyitwa “20à22ans” ari na yo yitiriye album ye.

   Album yitwa 20à22ans izaba yibanda ku mateka ya Grace mu myaka ibiri ishize./ Ifoto: Internet

Biteganyijwe ko iki gitaramo cyo kumurika Album ye ya kabiri kizabera muri Sunrise Hotel mu mugi wa  Rubavu ku itariki ya 2 Ukuboza, aho kwinjira bizaba ari  amafaranga ibihumbi bitanu(3000 Fw) mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi bitatu(3000 Frw) ahasigaye hose.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger