Amakuru ashushyeImyidagaduro

Young Grace afite umukunzi w’umuzungu, menya uko bahuye n’iby’ubukwe bwabo

Umuraperikazi wo mu Rwanda “Young Grace” yavuze ko afite umukunzi w’umuzungu bamaranye umwaka bakundana.

Abayizera Grace “Young Grace” mu minsi yashize yavuze ko yifuza kuzakundana n’umusore w’umuzungu ndetse anavuga ko ashaka kuzabyara abana b’aba- métisse, kuri ubu uyu  mukobwa yakabije inzozi ndetse anatangaza ko amaze umwaka akundana ‘umusore wo mu Budage.

Uyu musore Young Grace avuga ko bahuriye ahantu muri restaurent akaza gusaba umuhungu wari kumwe na Young Grace ikibiriti ngo afatirize itabi, icyo gihe baravuganye bamenyana gutyo ndetse bahana nomero za telefoni batangira kujya baganira.

Young Grace uri mu buryohe bw’urukundo n’umuzungu w’imyaka 30, avuga ko ateganya gukora ubukwe mu mwaka wa 2020 kuko aribwo yumva izindi gahunda afite zijyanye n’ibikorwa bye bya muzika zizaba zimaze kujya ku ruhande ndetse yiteguye kuba umugore.

Ati”Ubukwe ni bwiza kandi buri mu bintu nifuza kugeraho gusa na none ntabwo buri mu byihutirwa kuri njye ku buryo aribwo nashyira imbere kuruta ibindi bikorwa mfite, kugeza ubu ndateganya kubukora mu  mwaka wa 2020 kuko aribwo numva nzaba mpugutse.”

Young Grace avuga ko yakundiye uyu musore  ko amukunda kandi akaba amwitaho mu buryo budasanzwe mbese bakaba buzuzanya. Gusa n’ubwo Young Grace avuga ko afite umukunzi w’umuzungu bamaranye umwaka bakundana, ntago ashaka gutangaza byinshi bijyanye nawe kuko ngo adakunda cyane kujya mu itangazamakuru.

Avuga ko umukunzi we agerageza kumwereka ibijyanye n’umuco nyarwanda ku buryo adashobora kumusorema mu ruhame, avuga ko mu bahungu barenga 5 amaze gukundana nabo, uyu ashobora kuba ariwe bazashingana urugo kubera uburyo abona babanye.

Related image
Young Grace ukunda kwambara nk’abasore kuri ubu ari mu buryohe n’umusore ukomoka mu Budage

Mu minsi yashize Young Grace yari yavuze ko adashobora gukundana n’umuhungu udafite amafaranga ndetse anahishurira abakobwa bashaka bakiri bato ko nta nyungu yabyo , we yabigereranyaga no kujya mu kabyiniro ukavamo utabyinnye.

Young Grace yavutse kuwa 19 Nzeri 1993 mu karere ka  Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba  mu cyahoze ari Gisenyi . Uyu mukobwa w’imyaka 24 ni umwe mubakobwa bakomeye cyane  mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda ndetse akaba amaze kugera kuri byinshi kubera gukora umuziki.

Uyu mukobwa w’urubavu ruto, ni imfura mu muryango w’abana batatu, akurikirwa na musaza we hagaheruka umukobwa, akaba afite ababyeyi bombi.

Inkuru wasoma bijyanye: Young Grace wifuza umugabo w’umuzungu, yavuze ku bashidukira gushinga ingo bakiri bato

Umuhanzikazi Young Grace

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger