AmakuruImyidagaduro

Ykee Benda nawe yanenze umuziki wa Fresh Daddy Se wa Fresh Kid

Umuhanzi Paul Mutabaazi wamenyakanye mu muziki wa Uganda ku izina rya Fresh Daddy ndetse akaba ari Se w’umuraperi ukiri muto Fresh Kid, ku Cyumweru taliki ya 28 Nyakanga 2019, yahuye n’uruva gusenya ubwo yaririmbiraga abitabiriye igitaramo  cyabereye ahitwa Aero Beach.

Uyu mugabo ubwo yari ku rubyiniro ndetse anagenda yinjira mu bitabiriye icyo gitaramo abaririmbira, yatewe amacupa ya plastike  ndetse abandi bagenda bamumwaza bamugaragariza ko batamwishimiye kandi ko batishimiye n’ibihangano bye.

Nyuma y’ibi byamubayeho, ibitangazamakuru byo muri Uganda byagiye byegera ibyamamare bitandukanye byo muri iki gihugu, baganira ku muziki wa Fresh Daddy n’icyo abitabiriye bamuhoye bagaragaza ko batamukeneye ku rubyiniro.

Mu bahanzi bagize icyo babivugaho harimo Ykee Benda wamenyekanye mu ndirimbo nka Munakampala, Superman n’izindi nyinshi.

Ykee Benda, watorewe ku mwanya w’uwungirije mu rugaga rw’abanyamuziki muri Uganda (the Vice President of The Uganda Music Association), yavuze ko Fresh Daddy atari umuhanzi ndetse ko atazigera afatwa nk’umuhanzi muri Uganda.

Ibi yabikomojeho avuga ko umuziki w’uyu mugabo wuzuyemo imikino(Jokes) kandi ko awukora asa naho agamije gusetsa abantu kandi mu byukuri ibyo bihabanye n’umuziki wa nyawo.

Abakunzi benshi  b’umuziki muri Uganda, bakomeje kugaragariza Fresh Daddy ko nta mpano yo kuririmba afite kandi ko adakwiye no kuba umuhanzi.

Nubwo bavuga ibi byose we agaragaza ko atazigera abivamo cyangwa ngo arambirwe kuko gutangira nabi bituma iherezo riba ryiza.

Ibi yabivuze agendera ku bindi byamamare bitandukanye byo muri Uganda bitakundwaga ndetse byanatewe amacupa ariko amaherezo bikagera ku ntego yabo. Aha yatanze urugero rwa Bebe Cool wubatse izina rikomeye muri iki gihugu kandi yaratangiye basa naho batamushaka.

Indi nkuru bisa

Se wa Fresh Kid yahuriye n’uruvagusenya ku rubyiniro(Video)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger