AmakuruAmakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Yibagishije inshuro 50 ashaka gusa na Angelina Jolie, birangira asa nk’umuzimu.

Umukobwa witwa Sahar Tabar ukomoka muri Irani yibagishije inshuro zigera kuri 50, ashaka gusa n’umukinnyi wa filime angelina Jolie, ariko ntibyamuhira kuko yasigaranye isura ikanganye.

Sahar Tabar ni umukobwa w’imyaka 19 wavukiye i Teheran mu murwa mukuru wa Irani, akaba maze kwibagisha isura inshuro zisaga 50 mu byo bita “Plastic surgery”, kugira ngo agire isura isa neza neza nk’iy’icyamamare mu gukina filime Angelina Jolie, kubera ko amukunda byabuze urugero.

                                                   Aha Sahar Tabar yari ataribagisha inshuro nyinshi

Amafoto ya Sahar yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku rubuga rwe rwa Instagram, aho benshi bamubazaga niba koko isura afite ari iye cyangwa niba ari ikintu yambaye mu maso, kuko isura ye yangijwe bikomeye n’uko kubagwa bya buri gihe.

                           Uku niko asigaye asa, gusa witegereje ubona mo agasura ka Angelina Jolie.

Sahar Tabar ubusanzwe ngo akunda bikomeye Angelina Jolie, kuburyo yumva yakora icyo ari cyo cyose ariko agasa nka we. Umwe mu bandikiye Tabar ku rubuga rwe rwa Instagramu ntiyatinye kumubwira ko asa na “Zombie” (Umuntu wapfuye ariko akaba agenda nk’abazima). Undi we yagize ati, “Urasa nk’intumbi imaze amezi umunani.
                                 Uku ni ko Sahar Tabar yasaga ataribagisha isura
Igitangaza abantu nuko mu magambo menshi abwirwa, yaba amutuka, n’andi amubwira ko atari akwiye gukora ibintu nka biriya, Sahar nta na kimwe biba bimubwiye, kuko ikimuraje ishinga ari ugukora ibishoboka byose agasa na Angelina Jolie.
Ihere ijisho andi mafoto ya Sahar Tabar, wiyemeje kuzakora ibishoboka byose ngo ase n’umukinnyi wa filime akunda kurusha abandi ku isi.
Source: tribune.com.pk
Twitter
WhatsApp
FbMessenger