Amakuru

Yatawe muri yombi azira kubaza amerekezo y’igihugu cya Somalia

Umugabo witwaBackstone Agaro  w’imyaka 53 y’amavuko, yatawe muri yombi azira kubaza amerekezo yamugeza mu gihugu cya Somalia. Akekwaho kuba intasi y’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab ufite ibirindiro mu gihugu cya Somalia.

Agaro uyu yafatiwe na Polisi y’igihugu cya Kenya ahitwa Mandera. Polisi ivuga ko agomba kumara iminsi irindwi afunzwe mu gihe hagikomeje iperereza rigamije kureba niba hari aho ahuriye n’uriya mutwe w’iterabwoba.

Dancun Mtai ushinzwe guca imanza z’abaturage mu gace ka Mandera yahaye uburenganzira ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya iterabwoba ATPU kugira ngo rihate uriya mugabo ibibazo.

Elijah Nakeel, umuyobozi muri ATPU yavuze ko Agaro ashobora kuba ari umutasi wa Al-Shabaab.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko ATPU yashyize ahagaragara, Agaro yageze muri kariya gace ka Mandera azanywe na Bisi ya sosiyete itwara abagenzi ya Tawakal yari ivuye ahitwa Garissa. Ngo akiva mu modoka yahise atangira kubaza amerekezo y’aho Somalia yaba iherereye.

Ngo uriya mugabo yasanganywe ikayi yanditsemo amagana y’imijyi yagiye ageramo.

ATPU ivuga ko nta terefoni igendanwa yari afite, gusa ikavuga ko ikeka ko yari yayihishe mu rwego rwo kugira ngo inzego zishinzwe umutekano zitamenya ingendo yari yagiye akora.

Agaro akimara gufatwa ngo yasobanuye ko asanzwe ari umubaji, akaba yari yaje muri Mandera ahaberaga imirimo y’ubwubatsi ku butumire bw’incuti ze.

Bikekwa ko Agaro ari umutasi wa Al-Shabaab, akaba yari yaje muri Kenya no kureba neza uduce uyu mutwe w’iterabwoba uzagabamo ibitero.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger