Amakuru ashushye

Yarize nk’umwana muto, agahinda karamurenga ubwo yasuraga imva ya Katauti bahoze bakorana

Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports wari umaze ibyumweru birenga bibiri mu maboko y’ubugenzacyaha, kuri uyu wa mbere wa mbere yagiye gusura imva y’uwari umwungiriza we Ndikumana Hamad Katauti atashoboye gushyingura dore ko umunsi yashyinguweho aribwo yatawe muri yombi.

Tariki ya 15 Ugushyingo 2017 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye mu banyarwanda no mubakunzi b’umupira w’amaguru  ko uwari umutoza mukuru w’ungirije wa Rayon Sports, Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Mu gitondo cyo kuri uwo munsi nanone ni nabwo inkuru mbi yyageze mu matwi y’abakunzi ba Rayon Sports ko umutoza mukuru wabo Karekezi Olivier yatawe muri yombi na polisi aho yari akurikiranyweho ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kugirango ikipe y’igihugu Amavubi itsindwe.

Uwo munsi nibwo Katauti yahise ashyingurwa kuberako amahame y’idini rya Islam, Karekezi ntiyigeze agira amahirwe yo gushyingura umwungiriza we Katauti akaba n’inshuti magara ye kuva kera bakinana mu ikipe y’igihugu kuko yari yatawe muri yombi na polisi akuwe ku kiriyo cya nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti.

Kuwa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2017 ni bwo Karekezi yafunguwe. Kuri uyu wa mbere akaba yahise ajya gusura ndetse no kunamira uwahoze ari umwungiriza we ariko akaba atarabashije kumushyingura.

Karekezi wari uherekejwe n’umugore we, ushinzwe ibikoresho muri Rayon Sports n’abo mu muryango wa Katauti yasutse amarira menshi  ku mva ya Katauti, agaraza ko yababajwe n’uru rupfu rwa Katauti no kutabasha kumushyingura.

Nubwo atakiri mu maboko y’abagenzacyaha, asa nufungishijwe ijisho kuko biteganyijwe ko azajya y’itaba buri wa mbere kugirango akomeze abazwe ku byaha akekwaho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger