AmakuruUtuntu Nutundi

Yakatiwe n’urukiko azira kugurisha abacuruza sambusa inyama z’injangwe

Urukiko rwa Nakuru muri Kenya rwakatiye igifungo cy’imyaka ibiri umugabo wahamwe n’icyaha cyo  gucuruza inyama z’injangwe ku bacuruzi ba sambusa.

Uyu mugabo witwa James Mukangu Kimani yahamijwe icyaha cyo kwica injangwe akagurisha inyama ku bakiriya be batabizi. Urukiko rwavuze ko kugaburira abantu inyama z’injangwe bihabanye n’itegeko rigenga icuruzwa ry’ibiribwa muri iki gihugu cya Kenyatta.

Uretse ibyo, yanahamwe n’icyaha cyo kubagira itungo ahatemewe . Si ubwa mbere uyu mugabo afunzwe azira icyaya nk’iki kuko urukiko rwaherukaga kumukatira imyaka itatu y’igifungo ariko baza kumugabanyiriza.

James Kimani yatawe muri yombi muri Kamena 2018, abwira itangazamakuru ko kuva mu 2012 yahaga izo nyama abacuruzi ba isambusa na hoteli batazi ko ari iz’injangwe. Yavuze ko yagurishije inyama z’injangwe zirenga 1000.

Yemereye urukiko ko yatangiye ubwo bushabitsi amaze kubona ko hari icyuho mu kubona inyama ariko nawe ubwe yemeza ko abakiriya be batari bazi ko abagurisha iz’injangwe.

Uyu mugabo yafatiwe mu cyuho ari kubaga injangwe mu mujyi wa Nakuru; yarimo ayishishuraho uruhu yamaze kuyikata ijosi, abaturage baramukubise karahava babona ubumushikiriza Polisi.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger