Yahishyuye ko Issa Bigirimana afite ikibazo cyo mu mutwe

Umutoza w’ikipe ya APR FC , Jimmy Mulisa nyuma y’umukino banganyijemo ubusa ku busa na Police FC yavuzeko  Issa Bigirimana afite ikibazo mu mutwe.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yumukino ikipe ye atoza yari yakiriwemo na POlice FC kuri Stade ya Kicukiro, ibi akaba yarabivuze nyuma yuko yarabajijwe impamvu umukinnyi we Issa Bigirimana atagaragaye muri uyu mukino wabaye ejo kuwa gatatu kuya 22, ugushyingo ndetse akaba atanagaragara mu myitozo.

Jimmy yasubije agira ati ” Afite ikibazo cye cyo mu mutwe nibyo navuga. Nta mvune afite. Ni ikibazo mu mutwe yifitiye gusa gituma adakina.”

Nkuko binugwanugwa n’abamwe mu bakunda umukino w’amaguru hano mu rwanda ndetse n’abakurikiranira hafi ikipe ya APR FC , Issa Bigirimana ntabwo  ari kwishimira umwanya w’i buryo ari gukinishwaho muri iyi minsi aho gukinishwa nka rutahizamu bikaba bivugwako yaba ariyo ntandaro yo  kutumvikana n’umutoza we, Jimmy Mulisa.

Iyi kipe ya APR FC yanganyije na POlice ahanini bitewe nuko abakinnyi batahaga izamu batari bahari kubera ibibazo by’amasomo barimo ku ishuri doreko bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri y’isumbuye , abo ni  Nshuti Innocent Tuyishime Eric.

Nyuma yuko Jimmy Mulisa avuzeko ari kubura Issa kubera ikibazo cyo mu mutwe afite abandi bakinnyi bari bafite ikiibazo bagarutse harimo  Emmanuel Imanishimwe Mangwende, na Abouba Sibomana batangiye gukora imyitozo ariko ntabwo ngo baramera neza ijana ku ijana kuburyo bari kuba bakinishijwe muri uyu mukino.

Magingo aya urutonde rwa shampiyona hano mu Rwanda ruyobowe na Kiyovu Sport , nyuma yuko iyi kipe itsindiye Sunrise iwayo kuri stade Mabati.

Ikipe ya APR FC ikunzwe kurangwa n’abakinnyi akenshi usanga bagaragaza imyitwarire itari myiza doreko mu minsi yashize ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwahagaritse Muhadjil nawe azira kugira imico idahwitse.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Police FC XI: Nzarora Marcel (18, GK), Ishimwe Issa Zappy 26, Muvandimwe JMV 12, Habimana Hussein 20, Twagizimana Fabrice (6,C), Nizeyimana Mirafa 4, Nzabanita David 16, Mushimiyimana Mohammed 10, Biramahire Abeddy 23, Muzerwa Amin 17 na Mico Justin 8.

APR FC: Kimenyi Yves (21, GK), Rukundo Denis 28, Ngabonziza Albert (C, 3), Rugwiro Herve 4, Buregeya Prince 18, Buteera Andrew 20, Nshimiyimana Imran 5, Bizimana Djihad 8, Sekamana Maxime 17, Hakizimana Muhadjili 10 na Twizerimana Onesme 9.

Dore uko mikino yarangiye:

-FC Marines 1-4 AS Kigali

-Mukura VS 2-2 Miroplast FC

-Police FC 0-0 APR FC

-Sunrise FC 0-1 Kiyovu Sport

-Gicumbi FC 1-0 Kirehe FC

Comments

comments