AmakuruImikino

#Wotldcup2022: Ghana na Uruguay zongeye kuvuganata birangira zose zitahiye rimwe

Kuwa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022, hongeye kuba umukino w’ishyiraniro hagati ya Ghana na Uruguay warangiye amakipe yombi atahiye rimwe mu gikombe cy”Isi.

Kuba Uruguay yatsinze Ghana ntibyari bihagije ngo ikomeze muri 1/16 byatumye zombi zisezererwa rimwe mu gikombe cy’isi.

Ikipe ya Uruguay yatsinze Ghana ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda H,ariko isezererwa kubera ikibazo cy’amakarita kuko Koreya y’Epfo nayo yari imaze gutsinda Portugal ibitego 2-1.

Ibitego 2 bya Giorgian de Arrascaeta byababaje Ghana ariko ntibyabashije gufasha Uruguay gukomeza kuko Koreya ya ruguru ariyo yabaye iya kabiri izamukana na Portugal mu itsinda H.

Mbere y’uyu mukino byari byitezwe ko Ghana yihorera kuri Uruguay yayisezereye mu buryo butavugwaho rumwe mu gikombe cy’isi cya 2010 binyuze kuri Suarez wagaruye umupira n’amaboko bikarangira Asamoah Gyan ahushije penaliti yatanzwe ku munota wa nyuma w’iminota 120.

Ku munota wa 21 w’Umukino w’uyu munsi,Ghana yabonye penaliti ku ikosa umunyezamu Sergio Rochet yakoreye kuri Kudus ariko Andre Ayew ayitera nabi uyu munyezamu ayikuramo.

Ubu burangare bwakosowe neza na Uruguay kuko nyuma yo guhusha igitego cyari cyabazwe cya Darwin nunez nyuma y’aho,yafunguye amazamu ku munota wa 26 ku gitego cyatsinzwe na Giorgian de Arrascaeta nyuma y’ishoti rikomeye ryatewe na Suarez,umunyezamu Zigi akuramo umupira ariko wisangira uyu rutahizamu awushyira mu nshundura.

Ku munota wa 32,uyu Giorgian de Arrascaeta yababaje abanya Ghana abatsinda igitego cya kabiri nyuma y’uburangare bwa ba myugariro ba Ghana.Umukino warangijwe n’ibi bitego byabonetse mu gice cya mbere.

Ku rundi ruhande,Portugal yabonye itike kare,yatangiye neza ifungura amazamu ya Koreya y’Epfo ku gitego cyatsinzwe na Ricardo Horta ku munota wa 5 w’umukino,nyuma kiza kwishyurwa na Kim Young-Gwon ku munota wa 27.

Mu minota 6 y’inyongera kuri 90,Uruguay yari yizeye intsinzi no gukomeza muri 1/16,yakiriye amakuru mabi cyane kuko Hwang Hee-Chan yinjije igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Son Heung-Min.

Iki gitego cyahise kizamura Koreya y’Epfo kuko ariyo yatsinze ibitego byinshi mu irushanwa kurusha Uruguay nubwo banganyaga amanota 4 no kuba bari bazigamye ibitego 0.

Ghana yarangije ku mwanya wa nyuma ihita itaha yo na Uruguay yongeye kuyihemukira.

Portugal izahura n’iyabaye iya kabiri mu itsinda G ishobora kuba Cameroon,Ubusuwisi cyangwa Serbia mu gihe Koreya y’Epfo izahura na Brazil.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger