AmakuruImikino

#WorldCup2022: Senegal ikoze Ibyo yaherukaga gukora mu myaka 20 ishize ibimburira andi makipe yo muri Afurika muri 1/8

Ikipe y’igihugu ya Senegal ibifashijwemo na kapiteni wayo Kalidou Koulibaly ikoze Ibyo yaherukaga kugeraho mu myaka 20 ishize ibasha kwinjira muri 1/8 cy’igikombe cy’Isi, nyuma yo gutsinda ikipe ya Ecuador byahuriye mu mukino wa 3 wo mu matsinda.

Muri 2002, Senegal yageze muri 1/8 ibifashijwemo na Aliou Cissé,ubu akaba ari nawe mutoza wayo uyigenda imbere.

Mu matsinda, Senegal yari yatangiye nabi itsindwa n’Ubuholandi mu mikino yo mu itsinda A mu gikombe cy’isi,yitwaye neza itsinda Ecuador mu mukino yahushijemo amahirwe menshi by’umwihariko mu gice cya mbere.

Ku nshuro yayo ya kabiri,Senegal idafite Sadio Mane yageze muri 1/16mu mukino wabereye kuri Khalifa International Stadium.

Ibitego 3 byose byinjiye muri uyu mukino byinjijwe n’abakinnyi bakina mu Bwongereza aribo Moises Caicedo ukinira Brighton hagati,Ismaila Sarr ukinira Watford na myugariro wa Chelsea Koulibaly.

Ecuador yari ikeneye inota rimwe ngo ikomeze ariko ubuhanga bw’abakinnyi ba Senegal bwatumye isubira iwabo rugikubita.

Senegal yakagombye kuba yinjije ibitego hakiri kare mu gice cya mbere ariko amahirwe yo gusigarana n’umunyezamu gusa Idrissa Gana Gueye na Boulaye Dia babonye bayapfushije ubusa,imipira bayitera hanze.

Ismaila Sarr niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa Senegal kuri penaliti yateye neza ku munota wa 44 nyuma y’aho myugariro Piero Hincapie,amutegeye mu rubuga rw’amahina.

Ecuador yishyuye iki gitego ku munota wa 67,ku mupira wa mbere wari ugana mu izamu ibifashijwemo na Caicedo ku mupira mwiza yahawe na Felix Torres bari mu kavuyo mu rubuga rw’amahina.

Ntibyatinze kuko ku munota wa 70,Koulibaly yatsindiye Senegal igitego yari ikeneye cyane nyuma y’umupira wari uvuye ku mupira uteretse wa Gana Gueye hanyuma umukinnyi wa Ecuador awukuramo nabi awihera uyu myugariro ahita awutera mu rushundura.

Senegal yirwanyeho mu minota yari isigaye irimo na 6 y’inyongera birangira ikomeje mu kindi cyiciro.

Mu wundi mukino wabereye rimwe n’uyu,Ubuholandi bwatsinze Qatar ibitego 2-0 buhita bukomeza buyoboye itsinda A imbere y’iyi Senegal.

Ibitego by’Ubuholandi byatsinzwe na Coady Gakpo wujuje ibitego 3 mu mikino 3 na Frenkie de Jong.Qatar yakiriye ,isezerewe nta nota ibonye.

Ikipe ya Senegal itozwa na Aliou Cisse,muri 1/16 ifite amahirwe menshi yo guhura n’Ubwongereza niburamuka bubashije gutsinda Wales bukayobora itsinda B cyane ko buhanganye na Iran na USA zirahura nazo mu ijoro.

Uko itsinda A ryarangiye

1. Ubuholandi 7 Pts
2. SENEGAL 6 Pts
3. Ecuador 4 Pts
4. Qatar 0 Pt

Twitter
WhatsApp
FbMessenger