AmakuruImikino

#WorldCup2022: Rutahizamu Richarlison yakosoye Serbia igitego cye kivugisha benshi(Amafoto)

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Brazil Richarlison yazamuye hejuru ibendera rya Brazil, nyuma yo gufasha ikipe ye kwinjira ihagaze bwuma mu gikombe cy’isi nyuma yo kuyitsindira ibitego bibiri yatsinze Serbia mu mukino wa mbere wo mu itsinda G.

Brazil ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cy’isi kurusha andi makipe yitabiriye,yagowe n’igice cya mbere kuko iyi Serbia yugariye neza ndetse intiyayiha umwanya wo kubona izamu.

Brazil yakomeje kwihangana ndetse yubaka umukino kugira ngo ibone igitego mu izamu Serbia itigeze ibasatira cyane.

Kera kabaye ku munota wa 62 rutahizamu wa Tottenham, Richarlison yayifashije gufungura amazamu nyuma y’aho umunyezamu Vanja Milinkovic-Savic agerageje gukuramo ishoti rya Vinicius Junior,uyu rutahizamu wari hafi ahita asonga umupira ujya mu rushundura.

Hashize iminota 11 iki gitego kibonetse, Richarlison yatsinze igitego cy’agatangaza nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Vinicius arawuzamura mu kirere arikaraga awutera mu rushundura.

Iki gitego uyu musore yatsinze agaramye mu kirere gishobora kuzaza mu byambere muri iri rushanwa nubwo hakiri kare.

Ntabwo ari umukino wagoye cyane Brazil kuko uretse ibi bitego 2-0, Alex Sandro na Casemiro bateye amashoti yagaruwe n’igiti cy’izamu ndetse umunyezamu Milinkovic-Savic yakuyemo umupira wari ukomeye wa Fred.

Imikinire ya Brazil yakanze benshi kuko yari ku rwego rwo hejuru ndetse hakubitiyeho abakinnyi nka,Rodrygo,Gabriel Jesus, Antony na Gabriel Martinelli binjiye basimbuye ibintu birushaho gukomera no kuryohera abafana b’iyi kipe ifite ibikombe byinshi by’isi.

Brazil niyo yafunze imikino y’umunsi wa mbere mu matsinda aho guhera kuri uyu wa Gatanu haratangira iya kabiri guhera mu itsinda A.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger