AmakuruImikino

#Worldcup2022: Marroc yatunguranye itaha ifashe Ububiligi mu kwaha

Ikipe y’igihugu ya Maroc yatunguye abakunzi ba ruhago ku Isi yose, itsinda Belgium ibitego 2_0, ibintu bitari byitezwe na benshi.

Marroc nayo yabaye indi kipe yatunguranye mu gikombe cy’isi kuko yatsindiye Ababiligi muri Qatar ibitego 2-0 ihita yiyongerera amahirwe yo kugera mu mikino yo gukuranamo.

Ibitego bya Abdelhamid Sabiri kuri coup franc nziza cyane na Zakaria Aboukhlal nibyo byatumye Ububiligi buri ku rwego rwo hasi butaha bwubitse umutwe.

Muri uyu mukino,Ububiligi bukinisha abakinnyi bakuze ariko bari ku rwego rwo hasi nka Eden Hazard,Jan Vertonghen na Tobby Alderweireld bwananiwe guhangana n’urubyiruko rwa Maroc rwaje muri iri rushanwa ruri hejuru cyane.

Muri uyu mukino,Ububiligi bukinisha abakinnyi bakuze ariko bari ku rwego rwo hasi nka Eden Hazard,Jan Vertonghen na Tobby Alderweireld bwananiwe guhangana n’urubyiruko rwa Maroc rwaje muri iri rushanwa ruri hejuru cyane.

Iyi kipe ya Martinez ntabwo yatunguye benshi kuko nyuma yo kurokoka bigoranye Canada yakinaga umupira uvuduka cyane,yahuye n’abandi basore bashoboye itsindwa mu minota ya nyuma.

Igitego cya mbere cya Maroc cyatsinzwe na Abdelhamid Sabiri ku munota wa 73 kuri coup franc yari mu ruhande,hanyuma ku munota wa 2 mu yongerewe kuri 90 y’umukino,Zakaria Aboukhlal atsinda igitego cyiza ku mupira mwiza yahawe na Hakim Ziyech.

Ni intsinzi itanze icyizere kuri Maroc nyuma yo kunganya na Croatia, barasabwa kunganya na Canada bakajya muri 1/16.

Ku rundi ruhande,umutoza wa Maroc,Regragui yashimye cyane Hakim Ziyech Ati”N’umukinnyi utangaje.Abantu benshi bavuga ko Hakim agoye gutoza ariko icyo nabonye nuko iyo umuhaye icyizere n’urukundo yagupfira.”

Mu wundi mukino wabaye,Ubuyapani bwari bwakanze isi butsinda Ubudage ibitego 2-1,bwatsinzwe igitego 1-0 na Costa Rica yari yatsinzwe na Espagne ibitego 7-0.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger