AmakuruImikino

#Worldcup2022: Cameroon yabaye ikipe ya mbere yo muri Afrika yatsinze Brezil mu gikombe cy’isi ihita inataha

Ikipe y’igihugu ya Cameroon yahagarariye andi makipe yose yo muri Afurika mu gutsinda Brazil mu gikombe cy’Isi kuva cyabaho, ariko ntacyo byayimariye kuko yahise iseererwa itarenze amatsinda.

Mu mukino wa nyuma wo mu itsinda G,ikipe ya Cameroon yatsinze Brazil igitego 1-0 ibona itsinzi ya mbere mu gikombe cy’isi nyuma y’imyaka 20 itegereje.

Ubwo Brazil iheruka gutsindwa n’ikipe nyafurika ni mu gikombe cya Confederations Cup 2003, umutoza wa Kameruni Song yari Kapiteni uwo munsi.

Nta kindi gihugu cy’Afurika cyigeze gitsinda ikipe ya Selecao.

Vincent Aboubakar yatsinze igitego cy’umutwe watsinze mu minota y’inyongera ariko ibyishimo byamuhumye amaso ahabwa ikarita yumuhondo ya kabiri kubera gukuramo umupira bimuviramo ikarita itukura.

Cameroon yari yagiye yitwara neza aho Bryan Mbuemo yari atsinz e igitego cyiza Ederson,umunyezamu wa Manchester City, ariko uyu akuramo umupira.

Gutsinda k’Ubusuwisi bwihanije Serbia ku bitego 3-2 byarangije amahirwe y’ikipe yo muri Afurika kugera muri 1/16,kuko yarangije ku mwanya wa 3 n’amanota 4 inyuma ya Brazi ya mbere yanganyije amanota 6 n’Ubusuwisi batandukanwa n’ibitego n’umukino wabahuje.

Umutoza wa Brazil, Tite,wari waramaze kubona itike kare, yakoze impinduka 10 aho Gabriel Martinelli wa Arsenal yabonye umwanya anitwara neza kuko yakoze amahirwe menshi ariko umuzamu wa Kameruni Devis Epassy amubera ibamba.

Muri 1/16 Brazil izahura na Koreya y’Epfo mu gihe Ubusuwisi buzakina na Portugal.

Abubakar yabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo akimara gutsinda iki gitrgo akishima yikuyemo umupira
Twitter
WhatsApp
FbMessenger