AmakuruImikino

#Worldcup2022: Brazil iteje icyoba n’impungenge ku makipe yahabwaga amahirwe yuzuye yo kwegukana igikombe

Ikipe y’igihugu ya Brazil ibereye urugero rukanganye andi makipe yose ari guhatanira kwinjira muri 1/2 cy’irangiza mu gikombe cy’Isi kirikubera muri Qatar yahabwaga amahirwe yuzuye yo kwegukana igikombe.

Ni nyuma y’uko mu buryo butari bwitezwe na benshi, iyi kipe isezerewe na Croatia hiyabajwe penelit 4-2 mu mukino wa mbere wa 1/4 cy’irangiza wari warangiye ari igitego 1-1 nyuma y’iminota 120.

Brazil yahabwaga amahirwe kurusha andi makipe muri iki gikombe cy’isi,yananiwe gutsinda ibitego mu minota 90 y’umukino bituma Croatia yigerera muri 1/2 cy’irangiza.

Nk’uko Croatia isanzwe ibigenza,yakinnye yugarira cyane igacungira ku mipira Brazil itakaje,ibifashijwemo na kapiteni wayo Luka Modric.

Nkuko byagenze mu gikombe cy’isi giheruka,Croatia yaje mu mukino ishaka kugarira ikagera kuri penaliti cyane ko arizo zayigejeje ku mukino wa nyuma mu irushanwa riheruka.

Brazil yaketse ko itsinze uyu mukino ubwo yinjizaga igitego ku munota wa 105 ariko Umutoza Dalic wa Croatia yasomye neza umukino,yinjiza mu kibuga ba rutahizamu 3 bahise bahindura bigaragara umukino.

Bruno Petkovic winjiye mu kibuga asimbuye,yababaje abanya Brazil ubwo yishyuraga iki gitego ku munota wa 116 w’umukino nyuma y’aho we na bagenzi be baciye mu rihumye Brazil bamanukana umupira,Modric awuhereza Orsic awukata mu rubuga rw’amahina uyu Petkovic awutera neza ,ukora ku kirenge cya Marquinhos uhindura icyerekezo ugana mu izamu.

Amarira yahise aba menshi ku banya Brazil bari kuri stade Education City mu gihe abanya Croatia bari biyizeye mu gutera penaliti.

Croatia yageze ku mukino wa nyuma mu myaka ine ishize, yinjije penaliti 4 zayo zose uyu munsi ibifashijwemo na Vlasic,Majer,Modric na Orsic.

Ku ruhande rwa Brazil, Rodrygo yateye iya mbere umunyezamu Dominik Livakovic ayikuramo,Casemiro atera iya kabiri arayinjiza,Pedro atera iya 3 ijyamo hanyuma Marquinhos ayitera nabi igarurwa n’igiti cy’izamu Brazil irataha.

Muri 1/16 nabwo Croatia yasezereye Ubuyapani kuri penaliti 3-0 ndetse mu gikombe cy’isi yageze ku mukino wa nyuma isezereye amakipe 2 kuri penaliti.

Ibi bivuze ko Croatia yiyizeye kuri penaliti kuko guhera mu gice cya mbere umunyezamu wayo yugariraga bigaragara.

Brazil yari yateye mu izamu inshuro 11 kuri imwe ya Croatia ariko ishukwa nuko Croatia itakinaga birangira ibagejeje kuri penaliti ndetse birasa naho ariyo mayeri igiye gukoresha kugeza yongeye kugera ku mukino wa nyuma.

Ubushize yageze ku mukino wa nyuma muri 1/16 yatsinze Denmark kuri penaliti 3-2,1/4 ikuramo Uburusiya kuri penaliti 4-3,muri 1/2 itsinda Ubwongereza ibitego 2-1.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger