AmakuruImikino

World Cup: Imyitwarire ya Argentine yatumye Maradona ajyanwa kwa muganga

Diego Armando Maradona Franco ufite amateka akomeye  mu gihugu cya Argentine  bitewe n’imyitwarire yagaragaje yishimira itsinzi y’igihu cye akamera nk’umusazi, umuganga we n’abamucungira hafi bahise bamujyana kwa muganga ku girango barebe ntiba ntakibazo afite.

Mu mukino wari ufite byinshi uvuze ku makipe ya Argentine na Nigeria  warangiye Argentine itsinze ibitego 2-1 bigatuma ibona amahirwe yo gukomeza muri 1/8, uyu munyabigwi yagaragaje imyitwarire idasanzwe yatumye ahita ajyanwa gusuzumwa.

Nkuko bigaragara mu mashusho uyu mugabo iyo adafatwa n’abashinzwe ku mucungira umutekano yari guhanuka  akagwa hasi  kandi yaricaye mu myanya yo hejuru cyane. Nyuma y’uko yitwaye mu gice cyambere cy’umukino umuganga we yamusabye ko abataha akamusuzuma kagaruka nyuma riko uyu munyabigwi aramwangira n’ubwo byageze aho mugice cya Kabiri bamaze kwishyura igitego cyabo cyari cyatsinzwe na Messi amarira amubana menshi mumaso.

Nyuma yaho Marcos Rojo atsinze igitego cy’itsinzi uyu munyabigwi yashimye bikomeye cyane azamura intoki  yerekana  musumba zose, ibimenyetso bifatwa nko gutukana. Nyuma yibyo muri iki gitondo yabyutse yerekana amafoto ari kwitabwaho n’abaganga anabonera no gutangaza ko amerewe neza.

Maradona w’imyaka 57 yakiniye ikipe y’igihugu ya Argentine imikino 91 ayitsindira ibitego 34 , akaba yanaregukanye igikombe cy’Isi cya 1986 ,  nyuma yo gusezera gukina umupira w’amaguru yahise anaba umutoza w’iyi kipe nyuma azakuvanwa kuri izi nshingano.

Maradona yishimira igitego cya mbere , agatabarwa n’abashinjwe umutekano we aho yari agiye guhanuka muri stade ya

Ifoto iri kuri Instagram yerekanye avuga ko arikwitabwaho ubu ameze neza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger