World Cup: Argentina n’Ubufaransa barabimburira abandi mu mikino ya 1/8

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Kamena, imikino y’igikombe cy’isi irakomereza muri 1/8 cy’irangiza. Hararara hamenyekanye abagomba kurarana ticket ya 1/4 cy’irangiza, nyuma y’umukino uhuza Argentina n’ubufaransa ndetse n’uza guhuza Uruguay na Portigal.

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yageze muri iki cyiciro iyoboye itsinda rya kabiri, na Argentina yakigezemo yiyushye akuya, ni zo zibimburira izindi mu mikino ya 1/8 cy’irangiza.

Ni umukino uza gutangira ku isaha ya saa kumi za hano i Kigali, ukaza kubera kuri Kazan Arena, ikibuga gisanzwe gikiniraho ikipe ya Rubin Kazan.

Aya makipe yombi yaraye asesekaye mu mujyi wa Kazan, aho uyu mukino uza kubera kuri uyu wa gatandatu. Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa iyobowe n’abakinnyi nka Antoine Griezman, Kylian Mbappe, Ousmane Dembele, Paul Pogba, Samuel Umtiti, Raphael Varane, N’golo Kante n’abandi, ni yo yahageze mbere, nyuma Argentina na yo iza kuhasesekara mu ma saha ya saa cyenda.

Aya ni amakipe atarakunze guhurira kenshi mu mikino y’igikombe cy’isi. Ni incuro ya gatatu aya makipe agiye gucakiranira muri iyi mikino aho ibiri yose yahise Argentina yagiye itsindamo Abafaransa.

Bahurira bwa mbere muri iyi mikino hari tariki ya 15 Nyakanga mu 1930. Uyu mukino Argentina yawutsinze ku gitego 1-0, iza no kugera ku mukino wa nyuma gusa itsindwa 4-2 na Uruguay yari yakiriye iyi mikino.

Abafaransa na Argentina bongeye guhurira mu gikombe cy’isi cyo mu 1978, nanone Argentina ibatsinda ibitego 2-1.

Uza kurokoka muri uyu mukino azacakirana muri 1/4 cy’irangiza n’urokoka hagati ya Uruguay na Portigal baza gucakirana uyu munsi saa mbili z’ijoro.

 

Comments

comments

Hirwa Patrick

Hirwa Patrick is a writer of Teradignews.rw since October 2021. He studied Journalism and Communication at University of Rwanda, School of Journalism and Communication.