Imyidagaduro

Wizkid afite inzozi zo gukorana na Pharell Williams n’abandi bakomeye muri Amerika

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria uzwi nka wizikid yatangaje bamwe mu bahanzi bibihangange yifuza gukorana nabo kugeza ubu.

Wizkid[Ayodeji Ibrahim Balogun] ni umwe mu bahanzi bamaze kuba ibimenyabose ,uyu muhanzi mu kiganiro yagiriye kurimwe mu maradiyo akomeye yitwa Beats 1 yatangaje abahanzi bakomeye ashaka gukorana nabo indirimbo bo muri Amerika.

Bamwe mu bahanzi Wizkid yavuze ko yifuza gukorana nabo harimo igihangange mu muziki Pharell Williams,Kanye west na Damian Marley.

Uyu muhanzi nubwo afite inzozi zo gukorana naba bahanzi kuri ubu ni umwe mu bahanzi bakomeye ku mugabane wa Africa dore ko mu minsi yashize yabishimangiye atwara igihembo cya BET.

Uyu muhanzi w’umunyabigwi kurubu amaze gukorana n’abahanzi bakomeye muri Amerika barimo TY Dolla $ign ,Future ndetse na Drake.

Image result for wizkid
umuhanzi Wizkid

Muriki kiganiro Wizkid yongeye kugaragaza ko yatangiye umuziki akiri muto dore yiyumvishemo impano afite imyaka 10 gusa y’amavuko,yavuze ko yakundishijwe umuziki n’uburyo umubyeyi we yakundaga kumva indirimbo zitandukanye ,ibintu byatumye nawe atangira kujya aho baguriraga imiziki akagenda yiyumvamo impano kugeza agiye muri studio.

Wizkid w’imyaka 28 ni umwe mu bahanzi bubashywe muri Africa ndetse no muri Nigeria by’umwihariko nk’igihugu akomokamo ,amaze gukora album nyinshi  zirimo niyo yise Sounds from the other side aheruka gushyira ahagaragara.

Come closer indirimbo Wizkid aheruka gukorana na Drake

Twitter
WhatsApp
FbMessenger