AmakuruPolitiki

William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora Kenya yavuze icyo agiye gukorera Raila Odinga bari bahanganye

Umukuru w’igihugu watowe muri Kenya yemereye abanya-Kenya ko nta muntu n’umwe uzahorwa ibitekerezo bye bya politike.

Yabivuze mu ijambo rye rya mbere ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwemezaga intsinzi ye mu rubanza rwo kuyatesha agaciro rwari rwashojwe n’uwo bahanganye, Raila Odinga.

Iryo jambo yarivugiye mu ngoro ya Visi Perezida i Karen mu nkengero z’umurwa mukuru Nairobi.

Yavuze ko intwari y’aya matora ari umukuru wa Komisiyo y’amatora, Wafula Chebukati.
Nta nzigo

Ruto yavuze ko we n’abamushyigikiye bahemukiwe bagakorerwa amabi atandukanye muri iki gihe cy’amatora.

Ariko we yavuze ko ku butegetsi bwe nta n’umwe uzahorwa ibitekerezo bye.

Yakeje abo bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu harimo uza imbere Raila Odinga. Ati “turahangana ariko ntituri abanzi”.

“…ndahamagara Raila Odinga tuvugane uko tugiye kuzakorana … mu ruhare rwabo nk’abatavuga rumwe n’ubutegetsi”.

Ruto yari amaze imyaka 10 ari Visi Perezida wa Uhuru Kenyatta urangije manda ze ebyiri.

Ariko Perezida Kenyatta yahisemo gushyigikira uwo batavuga rumwe,Raila Odinga.

Ruto yavuze ko adafata nabi kuba uyu “yarahisemo gushyigikira undi muntu”, kuko “igihe nashyigikiraga Uhuru Kenyatta ntacyo nabanje kumusaba”.

Uwo mukuru w’igihugu watowe yavuze ko arahamagara “mugenzi wanje Perezida Kenyatta” kugira ngo tuvugane ibyo guhererekanya ubutegetsi.

Ati: “Hashize amezi menshi tutavugana”.

“Ndabizi ko yakoze cyane mu buryo bwe, ariko abanya-Kenya bahisemo”.

“Tuzubaha umukuru w’igihugu cyacu nk’urangije igihe cye cy’ubutegetsi…turi abantu b’ukuri”.

Yavuze ko Perezida Uhuru yakoze akazi keza kandi ko azagira umwanya mu mateka y’igihugu.

William Ruto- avuka mu muryango w’abantu bakenye- yavuze ko intsinzi ye ikuyeho imipaka kugira ngo umwana wese muri Kenya agire inzozi ko nawe ashobora kuba umuyobozi.

Amategeko ateganya ko mu minsi irindwi kuva intsinzi yemejwe ariho umukuru w’igihugu watowe arahirira inshingano zo kuba umukuru w’igihugu.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger