Amakuru ashushyeImyidagaduro

Wema Sepetu yavuze ko agiye gushaka abaganga bakamukuramo inda ibyara

Wema Sepetu  wavuzweho gukundana n’ibyamamare muri Tanzania agiye kwikuramo nyababyeyi kubera ikibazo cy’ubugumba.

Wema Sepetu n’umwe mu bategarugori  bafite izina rikomeye muri Tanzania ndetse by’umwihariko akaba yaramenyekanye muri 2006 ubwo yabaga nyampinga w’iki gihugu, ndetse aza no kugihagararira muri Miss World 2006. Nyuma yo kuba nyampinga  yahise yinjira mu byo gukina Filime no kumurika imideli.

Izina rye ryatumbagiye ubwo yakundanaga n’ibyamamare nka Steven Kanumba , Idris Sultan watwaye Big Brother Africa 2014 ,  rurangiranwa mu muziki Diamond ndetse n’abandi benshi bafite izina ry’ubashywe barimo n’umudepite wo muriki gihugu.

Kuva ubwo ntasiba mu itangazamakuru avugwaho ibintu bitandukanye birimo no kujya mu nkiko ashinjwa kunywa bimwe mu biyobyabwenge bitemewe ndetse mu minsi yashize yajyanywe muri gereza gusa nyuma aza gufungurwa, ubu akaba akuranwa ari hanze.

Nkuko  Nairobi News  dukesha iyi nkuru ibivuga  , Wema Sepetu w’imyaka 28 noneho ngo  yamaze gufata icyemezo  cyo kuzakuramo nyababyeyi igihe azaba agejeje imyaka 32 yaba yarabyaye cyangwa atarabyara kuko ngo nta cyizere afite  cyo kugira ibyishimo byo gucigatira uruhinja yibyariye mu buzima bwe.

Uyu mutegarugori yigeze gukuramo inda yaratwite y’impanga yari yatewe n’uwari umukunzi we Idris Sultan[uyu yatwaye igihembo cya Big Brother 2014]  mu minsi yashize ndetse benshi bavuga ariyo yabaye intandaro yo guhinduka ingumba, siyo yonyine kandi yakuyemo kuko na Steven Kanumba bahoze bakundana  byagiye bivugwa ko uyu mugore yakuyemo inda yari yamuteye.

Benshi mu bavuga ko kwihekura k’uyu mutegarugori ari ko kwatumye ahinduka ingumba ndetse akaba adakwiye kwijujuta.

Muri 2015 nibwo byavugwaga ko Wema Sepetu yasabwe n’abapfumu 26 kuba bamuvura kandi nawe akaba yari yizeye gukira bubi na bwiza hakoreshejwe uburyo bwose gusa kurubu icyizere kiri kugenda gikendera ndetse yamaze kwiheba no kumva ko  kugira inda ibyara nta mwana afite  byazahora bituma agira agahinda gakomeye.

Muri 2016 yongeye kugaruka mu bitangazamakuru avuga ko atwite gusa yanga gutangaza se w’umwana ndetse avuga ko kuriwe ari ihurizo rikomeye kuko adashaka kumutangaza, gusa nyuma y’iyo nkuru abantu bategereje ko yibaruka baraheba none kurubu agarutse avuga agiye kwikuramo inda ibyara kuko ntacyo imumariye.

Related image
Wema Sepetu ukomeje gushengurwa no kuba nta mwana agira
Twitter
WhatsApp
FbMessenger