Wema Sepetu yakoreye i Kigali ibitarakorwa n’undi muhanzi uwariwe wese

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2017 mu mujyi wa Kigali habereye  igitaramo cy’amateka bise  Instagram Party cyatumiwemo umunyatanzaniyakazi Wema Sepetu wamamaye kuri Instagram ubwo doreko azwiho ibintu byinshi mu myidagaduro.

Wema Sepetu wabaye nyampinga wa Tanzaniya, akaba yaranigeze gukundanaho n’umuhanzi Diamond ndetse ikiruta ibindi akaba ari umunyamideli yakoze igitaramo cy’agatangaza maze abakobwa bararira , abasore bacika ururondogoro, kuburyo byatangaje benshi mu bitabiriye iki gitaramo.

Ubwo Wema Sepetu yageraga kuri Chilax Lounge ahabereye iki gitaramo benshi bari biteze ibiri bukurikireho cyane ko hari hamenyerewe gutumirwa abahanzi cyangwa abanyamideri mu bitaramo byo kumurika imideri. Aha akihagera yahise afata ijambo ashimira abateguye ibi birori, ashimira abanyarwanda uburyo bamuhaye ikaze mu gihugu no mu gitaramo nyiri izina.

Ku isaha ya saa  sita zirengaho iminota nibwo Wema Sepetu wari utegerejwe yasesekaye kuri Chilax Lounge, yasanze abafana benshi bamutegerereje ku muryango bavuga izina rye abandi bavuga ko bamukunda cyane, akigera aho yagombaga gufatira ifoto yatunguwe n’umukobwa waje nk’iyagatera amugwamo arira ayo kwarika avuga amukunda byo gupfa gusa abashinzwe umutekano ntibamurebera izuba kuko yamaze iminota mike bagahita bamwigizaho. Asoje kwifotoza yakurikiwe n’ikivunge cy’abafana biganjemo abagabo bagwiriranaga  bashaka kumwifotorezaho gusa ntibibakundire.

Iki gitarfamo cyaranzwe ahanini no gusangirfa agasembuye ndetse n’akadasembuye ku bakunzi bako, ibintu bitari bimenyerewe hano mu Rwanda , ntabwo byatinze kuko nyuma yuko Sepetu ashimiye abateguye , abitabiriye n’abamwakiriye hano mu Rwanda  yahise afungura champagne bahita batangira kumanyura amazi.

Hagarara neza unaseke badufotore
Alo alo, yahageze ihute
Drake wo muri Active ntiyari gutangwa
Keretse utashakaga ifoto rwose
Abafana bati ba uretse kugenda dufate selfi
Asinah yahisemo kuza yambaye gutya
Yabicishaga kuri Instagram ako kanya
Babyinnye karahava
Charly na Nina ndetse n’umujyanama wabo Muyoboke
Abakobwa beza nibo biganje muri iki gitaramo
Aba ni abanyarwandakazi
Phil peter yarahari

Hhhhhhhh aka ndagashyira kuri Instagram kabisa
Abakuru nabo bari bahari

 

Comments

comments