AmakuruImyidagaduro

Wema Sepetu agiye kungukira byinshi kuri Televiziyo ya Wasafi TV iratangira gukora uyu munsi

Wema Sepetu  wamamaye cyane muri Tanzania akaba afite n’agahigo ko kuba yarabaye Miss Tanazania mu 2006 akanahagararira iki gihugu mu marushanwa  y’ubwiza ku Isi (Miss World 2016). Kuri ubu ibikorwa akora byo gukina filime n’ibindi bitandukanye bigiye kuzajya bica kuri Televiziyo  ya Wasafi TV.

Wema Sepetu yatangiye kuvugwa cyane muri Wasafi nyuma yaho Diamond atandukaniye na  Zari, Kuri ubu uyu mukinnyi wa filimi Wema Sepetu mu minsi yashize ubwo hatangazwaga ibya Televiziyo ya Wasafi n’ibyo uyu mukobwa nawe yatangaje ko agiye kuzajya akora kuri iyi Televeziyo benshi mu bakurikira imyidagaduro yo muri Tanzania bavuga ko Wema abonye uyu mwanya kubera umubano mwiza asigaye afitanye na Diamond.

Televiziyo ya Wasafi irajya ku murongo uyu munsi nyuma y’iminsi yari ishize Diamond Platinumz  amaze guhabwa  ibyangobwa bimwemerera  gutangiza iyi Televiziyo.  biravugwa ko abantu bari bona iyi Televiziyo mbwambere ari abafite ifatabugizi rya Azam.

Uyu munsi nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Instagram  Diamond Platinmuz  yashimiye  Wema Sepetu ku gihembo yahawe  ku munsi w’ejo hashize,  igihembo cy’umukinnyi mwiza(Best Actress)  mu bihembo bya International Films Festival Awards(SZIFF) .

https://www.instagram.com/p/BhD8AGinDF1/?taken-by=diamondplatnumz

Diamond Platinumz akunze kugaragaza amarangamutima akomeye cyane ku bihangano by’iwabo muri Tanzania akagaragaza kubishyigikira cyane ndetse anashishikariza abafana gukunda iby’iwabo, umuziki, cinema, ubugeni , n’ibindi….. Ni muri urwo rwego  bivugwa ko iyi televiziyo izajya y’ibanda ku bikorwa bya situdiyo ya Wasafi ,’abahanzi bakorana n’iyi  studio, Cinema zo muri Tanzania  n’ibindi bikorwa  by’iwabo .

Wema Sepetu abonye ay’amahirwe nyuma y’ umubano mwiza asigaye afitanye na Diamond Platinumz
Twitter
WhatsApp
FbMessenger