AmakuruImyidagaduro

Weasel yatangaje ikintu agiye gukora kubera urukundo afitanye na Sandra Teta

Mu gihe hakomeje kugaragara ko urukundo ruri hagati ya Teta Sandra n’umuhanzi ukomeye muri Uganda Weasel uzwi cyane mu itsindra rya Good Lyfe, uyu muhanzi na weyagaragaje ko amaze kunyurwa n’urukundo ahabwa n’uyu mukobwa.

Uyu muhanzi nk’uko asanzwe amenyerewe mu bikorwa buo guhimba no kuririmba, ubu yiteguye gushyira hanze indirimbo nshya yahimbye kubera umukunzi we Teta Sandra.

Nyuma y’uko benshi bakomeje gutangazwa n’uko urukundo rw’aba bombi rukomeje kurushaho kwagura umupaka umunsi ku w’undi hari n’amakuru avuga ko ubu bombi basigaye babana mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo nk’uko ikinyamakuri BigEye cyo muri Uganda cyabitangaje.

Urukundo rwa Weasel na Sandra Teta rugeze aharyoshye rwatangiye kugaragara cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga muri Gashyantare uyu mwaka ubwo hasokaga inkuru zivuga ko Teta yaba atwitiye Weasel.

Kuva byatangira kwandikwa ko aba bombi bafitanye umubano udasanzwe, Teta Sandra yahise atangira kwerekana amarangamutima yihariye kuri Weasel.

Mu butumwa Sandra ashyira kuri Instagram bwinshi ntabwo ahwema kuvuga imyato Weasel.

Ubwo aheruka gushyira hanze bwo yahariranye n’umufana wamubwiye ko Weasel ashobora kuba atamukunda.

Byari mu butumwa uyu mukobwa yashyize hanze ku wa 20 Kamena 2019 bwari buherekejwe n’ifoto imugaragaza ari kumwe na Weasel bambaye amasaha asa yarangiza akavuga ko ari ‘Impanga’.

Teta uherutse kwimurira ibikorwa bye muri Uganda, si mushya mu nkuru z’urukundo kuko yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yari mu rukundo na Derek wo mu itsinda rya Active.

Mbere yakundanaga na Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid, ukuriye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda.

Weasal agiye gushyira hanze indirimbo ivuga ku rukundo rwe na Teta Sandra

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger