AmakuruImyidagaduro

Weasal agiye kumurika Album ya Mbere atari kumwe na Mowzey Radio

Umuhanzi ukomeye muri Uganda Weasal Manizo uzwi cyane mu itsinda rya Good Lyfe yahoze abanamo na nyakwigendera Mowzey Radio, akomeje gukora iyo bwabaga akusanya indirimbo zizaba zibumbiye muri Album ye ya Mbere ari wenyine.

Uyu musore yemeza ko ubushake bwo kugera kuri ibi byose abufite ndetse y’umva mu gihe gito ateganya kuzagira icyo agaragariza abakunzi b’itsinda rya GoodLyfe akomeje guhatanira iterambere rya ryo umunsi ku w’undi.

Amakuru akomoza kuri iyi Album, yemeza ko izaba igizwe n’indirimbo 15. Izaba ariyo ya mbere ashyize ahagragara kuva yabura inkoramutimaye yitabye Imana mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 tugiye gusoza.

Howw,biz dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu musore yatangiye kujyana muri Studio indirimbo za mbere zizaba zigize iyi Album.

N’ubwo havugwa ko Weasel yitegura kumurika umuzingo w’indirimbo ari wenyine, ntiyigeze atangaza izina ryayo, biteganyijwe ko mu gihe kitarambiranye buri wese azamenya izina ryayo.

Uyu muhanzi azifashisha zimwe mu ndirimbo yagiye akora Mowzey Rado amaze kwitaba Imana na zimwe bakoze agihumeka uwabazima.

Mowzey Radio and Weasal Manizo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger