WCB Wasafi Records ya Diamond Platnumz yaguriye abahanzi bayo imodoka. (+AMAFOTO )

WCB Wasafi Records inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungun’ibikorwa by’abahanzi, kuri ubu yaguriye imodoka abahanzi bakorera muri iyi nzu, barimo Mbosso na Lavalava .

Ibi Diamond yabitasangije abafana be abicishije kuri Instagram ye ashiraho amashusho (video) yaba basore bicaye muri izi modoka nshyashya baguriwe.

Umuhanzi Mbosso ukorera muri WCB yahawe iyi modoka mbere y’uko yerekeza mu kiganiro azakorera  kuri Wasafi TV , mu rwego rwo kwereka abafana be indirimbo nshya amaze gushyira hanze.

Izi modoka zahawe aba bahanzi babiri ni izo mu bwoko bwa  Toyota Harrier, iyahawe Mbosso ifite ibara ry’umukara naho iyahawe Lavalava ifite ibara ry’umweru.

Iyi nzu ya WCB Wasafi Label ikoreramo abahanzi batandukanye barimo; Hormonize watangiye gukorera muri iyi nzu kuva mu 2015, Rich Mavoko kuva mu 2016,Queen Darleen yatangiye kuyikoreramo kuva 2016, Rayvanny  kuva 2016, Lava lava kuva mu 2017 na Mbosso nawe winjiye muyi iyi Label kuva 2017.

Iyi WCB Wasafi ikoresha abakozi 35 ubariyemo abakora indirimbo (producers), abafotozi (photographers), Abahanzi (Artists), Abashinzwe inyunguza n’ibikorwa by’abahanzi (Managers),Ababyinnyi (Dancers) n’abandi .

Imodoka yahawe Mbosso

Lava Lava yicaye mu imodoka yahawe

Comments

comments