AmakuruImyidagaduro

Waje yarahiriye gukora ibidasanzwe mu gitaramo cya Kigali Juzz Junction

Aituaje Aina Vivian Ebele Iruobe wamamaye nka Waje muri muzika ufite inkomoko muri Nigeriya yijeje abanyarwanda gukora ibyo batari bamenyereye mu bitaramo bya Kigali Juzz Junction azahuriramo na Muyango umenyereweho ubuhanga mu njyana gakondo.

Umuhanzi Waje yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, yitabiriye igitaramo cya Kigali Juzz Junction kizaba tariki ya 28 Nzeli 2018 muri Kigali Serena Hotel .

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko yiyiziho ubuhanga ndetse akaba yishyira ku mwanya wa mbere muri Afurika bityo ko azereka abazitabira iki gitaramo ibyo batabonye mu minsi yashize.

Waje ni umuhanzi wagiye akorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bo muri Afurika nka P Square mu yitwa “Do me”; yakoranye na Diamond iyitwa “Coco Baby”, yahuriye na Patoranking mu ndirimbo bise “Left For Good”, anafitanye indirimbo na Tiwa Savage bise “Onye”, yanakoranye kandi indirimbo na Yemi Alade bise “Am Available” n’izindi.

Abajijwe ni ba bitaramuguyo kugira ngo akorane n’aba bahanzi bafatwa nk’abakomeye muri Afurika, yasubije ko byamworoheye kuko ngo aba bose ari inshuti ze, cyane cyane Patoranking. Waje azafatanya n’umunyarwanda Muyango Jean Marie usanzwe ari umutoza mukuru w’itorero ry’igihugu “Urukerereza”.

Waje yatangaje ko yakoranye n’itsinda rya P Square indirimbo akiri ku ntebe y’ishuri ndetse ngo iyo ndirimbo hari urwego yamugejejeho ndetse na P Square ni uko, yakomeje avuga ko yababajwe no kuba aba basore bari bagize P Square baratandukanye ariko ko buri wese aba afitemo amahitamo ye.

Kwinjira ni ibihumbi icumi (10,000 Rwf) mu myanya isanzwe, ubashije kugura tike mbere ni ibihumbi bitanu (5000 Rwf), mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni ibihumbi makumyabiri (20,000 Rwf) mu gihe kuri Table y’abantu 8 ari ibihumbi 160 Rwfs.

Reba aho wasanga amatike

Waje yavuze ko ari we wa mbere muri Afurika
Nyuma yo kuganira n’abanyamakuru, bafashe agafoto k’urwibutso

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger