AmakuruUrukundo

Wa mupadiri wasezeye Kiliziya agiye kurongora ikizubazuba cyo muri ADEPR

Uwahoze Ari Umusaseridoti muri Diyoseze ya Rugengeri, uherutse gusezera uyu muhamagaro, byamenyekanye ko agiye gusezerana n’umugore yihebeye kandi bakazasezeranira mu itorero rya ADEPR.

Niwemushumba Phocas yari yasezeye umuhamagaro w’Ubupadiri mu kwezi k’Ukuboza 2022 ubwo yandikiraga ibaruwa Musenyeri wa Diyoseze ya Ruhengeri Visenti Harolimana amumenyesha ko ahagaritse umuhamagaro.

Uyu mupadiri wari umaze imyaka 15 mu murimo wo kwiha Imana, yari amaze iminsi ari ku Mugabane w’u Burayi, aho yari yarajyanywe n’amasomo ari na ho yandikiye ibaruwa isezera mu gipadiri.

Muri iyo baruwa, Niwemushumba yari yavuze ko mu gihe yamaze kuri uyu Mugabane w’u Burayi, cyamubereye umwanya mwiza wo gusesengura imigirire n’imigenzereze bya Kiliziya Gatulika, akabona ko atakomezanya na yo.

Muri iyo baruwa yo gusezera, Niwemushumba hari aho yagize ati“Igihe maze mu Burayi cyampaye umwanya wo gufungura amaso, kureba, gutekereza, gusesengura no gusenga Imana amanywa n’ijoro, no kumva ubuzima mu kuri kwabwo. Ndabamenyesha ko ntakiri mu murongo wo gushyigikira, mu budahemuka n’ubwitange uburyarya n’ubwirasi mwateje imbere mu migenzereze yanyu.”

Yakomeje agira ati “Kandi ndababwira ko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu Ijuru.”

Ubu hamenyekanye amakuru mashya ko uyu wari umupadiri wamaze imyaka 15 yambara igishura akajya imbere y’Abakristu gatulika, agiye gusezerana.

Inyandiko y’ubutumire bwe, igaragaza ko azakora ubukwe tariki 04 z’ukwezi gutaha kwa Werurwe 2023, akazasezerana n’uwitwa Uwitije Olive nkuko bigaragara ku inyandiko y’ubutumire.

Umwe mu bari kumufasha mu myiteguro y’ubu bukwe bwe, yatangaje ko Niwemushumba Phocas ahuze muri iyi minsi, icyakora ko yiteguye kuzavugana n’itangazamakuru nyuma y’ubukwe bwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger