AmakuruImikino

Volleyball: Hamaze kumenyekana amakipe azakina umukino wa nyuma (final)

Mu mikino nyafurika muri volleyball amakipe y’ibihugu mu cyiciro cy’abagabo, igeze ahakomeye aho hamaze kumenyekana amakipe azakina umukino wanyuma.

Mu mukino w’ishyiraniro, ikipe y’igihugu ya Cameroon yageze ku mwanya wa nyuma isezereye Maroc seti 3-2.

Amakipe yari ahanganye cyane, Maroc yatwaye seti ya mbere amanota 25-15, seti ya kabiri Cameroon irikosora iyitwara kuri 25 kuri 22 ya Maroc, seti ya gatatu yatwawe na Maroc ku manota 25-21.

Cameroon yagarutse gutsinda seti ya nyuma n’amanota 25 kuri 17 ya Maroc. Hiyambajwe seti kamarampaka y’amanota 15, Cameroon iyitsinda kuri 15-13.

Cameroon yahise ijya ku mukino wa nyuma mbere yandi makipe yose aho yahise itegereza iva hagati ya Tunisia na Misiri.

Bidatinze Ikipe ya Tunisia ari na yo ifite igikombe giheruka cya Africa muri Volleyball yageze ku mukino wa nyuma bitayigoye cyane.

Aho yageze itsinze Misiri seti 3-1. Seti ya mbere Tunisia yayitsinze n’amanota 25- 19, Seti ya kabiri Misiri iyitsinda 25 -16. Seti ya gatatu n’iya kane zatwawe na Tunisia 25-14; 25 -21.

Umukino wa nyuma uzaba ku wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021.

Mu mikino yo gushaka umwanya wa 5-8,U Rwanda rwatinze Nigeria, rukaba rwayitsinze ruyirusha cyane seti 3-0. (25-17; 25-22; na 25-17).

Uganda nayo yatsinze DRCongo seti 3-1 Congo yabanje gutsinda iya mbere amanota 25-23. Izindi Uganda izitwara 25-21; 25-23 na 25-19.

Cameroon yageze ku mukino wanyuma
Tunisia ari na yo ifite igikombe giheruka cya Africa muri Volleyball yageze ku mukino wanyuma
Byari ibyishimo bikomeye kuri Tunisia
Ikipe y’igihugu ya Cameroon byari ibyishimo kuriyo muri Kigali Arena
Twitter
WhatsApp
FbMessenger