AmakuruAmakuru ashushye

Visi perezida wa Amerika yerekeje muri Pologne nk’ikimenyetso cy’amaraso mashya mu ntambara ya Ukraine n’Uburusiya

Kuri uyu munsi wa 16 w’urugamb hagati ya Ukraine n’Uburusiya, biragaragara ko intambara yahinduyse isura bitewe na Amerika ndetse na Poklogne.

Intabaza ziburira ibisasu zongeye kuvuzwa ngo abantu bikinge ibisasu by’abarusiya biramutse biraswa ku murwa mukuru.

Iyi ntambara irarangwa ahanini n’ibitero by’indege no kurasa imizinga ku mijyi itandukanye.

Kamara Harris US nuri Pologne

Visi perezida wa Amerika Kamala Harris yageze i Varsovie muri Pologne kugira ngo avugane imbonankubone n’abategetsi baho ku cyifuzo cyo koherereza Ukraine indege z’intambara.

Iyi ngingo yagaragaje kutumvikana kuri mu bihugu bigize ishyirahamwe ry’ibihugu ryo gutabarana rya OTN/NATO.

Kuwa kabiri Pologne yasabye Amerika ko yatanga indege 20 zayo za MiG-29 zigahagurukira ku kibuga cya gisirikare cya Amerika kiri mu Budage zijya muri Ukraine, ibyo abanyamerika banze.

Kare uyu munsi kuwa kane, minisiteri y’ingabo za Amerika yarushijeho guhakana, ivuga ko ibyo “biteye impungenge zikomeye” zo gutuma intambara yaguka.

Bamwe mu bategetsi muri NATO, bafite ubwoba ko Uburusiya bwafata koherereza indege Ukraine, zivuye muri Pologne cyangwa mu Budage, nk’igitero cya NATO ku Burusiya.

Bimwe mu bihugu bigize OTAN ariko byaba bitekereza ko nubwo Ukraine itari muri uyu muryango ikwiye gutabarwa mu buryo bwose nk’uko nayo ikomeje kubisaba.

Biteganyijwe ko Kamala Harris ahura na perezida Andrzej Duda wa Pologne, na minisitiri w’intebe Justin Trudeau wa Canada nawe uri mu ruzinduko muri Pologne.

Andi makuru Wamenya

Abategetsi muri White House batangaje ko Uburusiya bushobora gukoresha intwaro z’ubumara (chemical and biological weapons) mu bitero ku basivile mu minsi iri imbere

Ni nyuma y’uko kuwa gatatu minisiteri y’ingabo y’Uburusiya nayo yatangaje ko ingabo za Ukraine zajyanye toni 80 za ammonia (ikorwamo bene izo ntwaro) mu mujyi wa Kharkiv

Perezida wa Ukraine we akomeje gusaba ibihugu by’iburengerazuba gufunga ikirere cya Ukraine, mu gihe yerekanaga amashusho y’igitero avuga ko abarusiya bagabye ku bitaro by’abasivile mu mujyi wa Mariupol

Abategetsi ba Ukraine basabye kompanyi zindi zikomeye zirenga 50 zigikorera mu Burusiya guhagarika ibikorwa byazo, izo zirimo Johnson & Johnson ikora imiti Bridgestone, Yokohama na Pirelli zikora amapine, gusa zimwe muzo bavuze nka Nestle na Sony zo zahise zibikora

👇👇👇👇

Indege Pologne irigutanga mu ntambara ziteye impungenge NATO/OTAN kuberiki?

Twitter
WhatsApp
FbMessenger