AmakuruImikinoPolitiki

Vedaste wahoze ayobora umuryango wa Rayon Sports mu mfungwa zababariwe na Perezida Kagame

Ku munsi w’ejo ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahaye imbabazi imfungwa 2140 zujuje ibisabwa, byemezwa na Minisiteri y’Ubutabera mu itangazo yagejeje ku nama y’abaminisitiri yateranye ejo Tariki ya 14 Nzeri 2018 iyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame.

Mu mfungwa zirenga ibihumbi 2000 zahawe imbabazi ndetse zikanakurwa mu munyururu, harimo Kizito Mihigo wari warakatiwe n’urukiko imyaka 10 ndetse n’umunya Politiki Victoire Ingabire wari warakatiwe imyaka 15 y’igifungo.

Aba bombi biyongeraho Kimenyi Vedaste wahoze ayobora umuryango wa Rayon Sports. Kimenyi wahoze ari umukozi mu kigo gishinzwe ingufu REG, yatawe muri yombi muri Kamena 2017 akurikiranweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa leta mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) yakoreraga.

Nyuma yo guhamwa n’ibi byaha, Vedaste yahise ajya gufungirwa i Mageragere nyuma yo gukatirwa n’urukiko rwa Rusororo mu karere ka Gasabo.

Irekurwa ry’aba bagororwa rishingiye ku ngingo za 245 na 246 ry’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa1/3 cyayo;  cyangwa uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka 5 akaba amaze gufungwa 2/3 byayo; umaze imyaka 20 akatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ashobora gufungurwa by’agateganyo iyo: 1° yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi; 2° arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu (3) bemewe na Leta.

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda yo ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n‟amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Kimenyi yakizwa indabo ubwo yari avanye na Rayon Sports muri Suda y’Amajyepfo.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger