AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroUmuziki

Uyu niwe munyarwanda uzahagararira Afurika mu iserukira muco rya World Culture Open 2017

 Jean Paul Samputu yatumiwe muri Koreya aho yitabiriye iserukiramuco rya ” World Culture Open” akaba yagiye ahagarariye umugabane w’Afurika.

Uyu muhanzi wamaze kugera no muri koreya azaba ari kumwe n’abandi bagera kuri magana atanu 500 baturutse mu mpande zose z’isi.

Jean Paul Samputu umaze igihe akorera muzika ye mu Bwongereza yatangarije ikinyamakuru izubarirashe ko azaba ahagarariye umugabane w’Afurika ariko ko azaba ahahagaze nk’umunyarwanda ndetse bikanamenyekanisha igihugu cye.

Yagize ati ” Nubwo mpagarariye Afurika ariko nturuka mu Rwanda. Abantu nimbabwira ko nturuka muri Afurika ariko mu Rwanda bizarushaho gutuma igihugu cyanjye barushaho kukimenya kuko ni nabyo bituma ndara ntaryamye.”

Iri serukiramuco rifite insanganyamatsiko igira iti “We are better together” Tugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Tuba beza iyo turi kumwe”

Uyu muhanzi Jean Paul Samputu aheruka gukorana indirimbo na Jose Chameleone yitwa “True Love”.

Samputu usanzwe afite inshingano zo kuba Ambasadeli w’amahoro ku isi , biteganyijwe ko azageza ijambo ry’ihumure ku bazitabira iri serukiramuco.

Iyi niyo ndirimbo Samputu yakoranye na Jose Chameleone

https://www.youtube.com/watch?v=e2GUO1q5nDk

Twitter
WhatsApp
FbMessenger