Amakuru ashushyeImyidagaduro

Uwitwa Young Stone yariye karungu nyuma yo kwibwa indirimbo na Pacson

Mu minsi ishize nibwo umuraperi Pacson yashyize hanze indirimbo yahuriyemo na mugenzi we P-Fla uri mu gihome , iyi ndirimbo habonetse undi muhanzi witwa Young Stone avuga ko yaba irimo imirongo ya P-Fla isa neza n’iri muye yise Ikirunga, ibintu avuga ko byaba  byarakozwe na Pacson.

Ibi uyu muhanzi yemeza ko byakozwe na Pacson kugira ngo amutwarire indirimbo kugeza ubu itarajya ku mugaragaro, uyu muhanzi yemeza ko kandi indirimbo ye ariyo yakozwe mbere ndetse ikaba yari ikiri gutunganywa muri studio.

Akomeza yemeza ko yatangajwe no kumva imirongo iri mu ndirimbo ‘amatara yaka’ isa neza neza n’iri mu ndirimbo ye , icyaha ntago agishyira ku batunganije indirimbo cyangwa kuri P-Fla kugeza ubu uri muri Gereza , ahubwo avuga ko ari Pacson wabikoze.

Yemeza ko ibyo Pacson yatangaje by’uko yagiye gusura muri gereza P-Fla akamusaba ko yajya muri Studio akarangiza indirimbo yasize mbere yo gufungwa atari byo, akavuga ko  ahubwo uyu muhanzi yafashe imirongo yari yarasize arapye mu ndirimbo ye yise Ikirunga agahita ashyiramo intro na Verses ubundi akayishyira hanze.

Pacson mu Kiganiro cy’imyidagaduro cyo kuri Radio Voice of Africa yemeza  ko uyu muhanzi aribwo bwa mbere amwumvise ndetse akavuga ko ashaka kumenyekana yuririye ku izina uyu muhanzi amaze kubaka mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Yabwiye umunyamakuru ko nta hantu na hamwe yigeze ahurira n’uyu musore,  ku buryo yamwiba indirimbo kuko atamuzi atari yanamuca iryera cyangwa ngo amwumve .

Kumenya ukuri muri aba bose biraruhije kuko iyo wumvise imirongo ya P-Fla  muri izi ndirimbo zombi wumva isa ndetse ugasanga itandukanywa n’akantu gato cyane, Young Stone yavuze ko byanga bikunze Pacson yabikoze abizi.

P-Fla ubusanzwe witwa Hakizimana Murerwa Amani amaze amezi umunani n’iminsi afunzwe kuko yatawe muri yombi kuwa 13 Ukuboza 2016, yafashwe anywa ikiyobyabwenge cya Héroïne kizwi ku izina rya Mugo. Uyu muraperi yaraburanye aratsindwa urukiko rumukatira umwaka w’igifungo.

Ni umwe mu batangije itsinda rya Tuff Gangz kurubu risa nk’iryibagiranye ndetse n’umwe mu bahanzi bafite impano yihariye mu njyana ya Hip Hop.

Umuraperi Pacson uri gushinjwa ubuhemu

Amatara Yaka indirimbo itari kuvugwaho rumwe.

https://www.youtube.com/watch?v=GTTtn-Wouc4

Indirimbo ya Young Stone yise Baradufuhira 

https://www.youtube.com/watch?v=3mIZlZMTL6g

Twitter
WhatsApp
FbMessenger