AmakuruImikino

Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Guinea agiye gutoza ikipe ikomeye mu Rwanda

Umutoza ukomoka muri Guinea-Conakry witwa Sekou Sompare watoje amakipe y’iwabo akomeye ndetse akaba yaranabaye umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23 yamaze kumvikana na Gorilla FC.

Muri uku kwezi kwa Nyakanga nibwo ikipe ya Gorilla FC yatandukanye n’umutoza Ruremesha Emmanuel wari uyimazemo umwaka umwe, uyu mutoza yahise yerekeza muri Mukura Victory Sports ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino 2021-2022 hakiri kare, ikipe ya Gorilla FC yamaze kumvikana na Sekou Sempare, uyu mutoza akaba agomba kugera i Kigali mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu cyangwa ejo ku Cyumweru.

Amakuru twamenye ni uko uyu mutoza agomba kumanukana na rutahizamu azagenderaho witwa Mohamed Bachir Sano, nta gihindutse bombi bashobora gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.

Sekou Sempare uretse kuba yaratoje Ikipe y’Igihugu ya Guinea y’Abato, yanyuze no mu y’andi makipe y’ibigugu muri iki gihugu nka Santoba FC, Wakrya AC na CI Kamsar.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Umwaka ushize w’imikino 2020-2021, ikipe ya Gorilla FC yakinaga shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ku nshuro ya mbere aho yasoje ku mwanya wa 14, iyi kipe ikaba ifite intego yo kuzasoza mu myanya umunani ya mbere muri shampiyona itaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger