AmakuruPolitiki

Uwaba azi ahatabwe imibiri y’abishwe muri Jenoside akaba atahavuga uwo araboshwe_Mayor Ramuli Janvier

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mata 2023, mu gihugu hose hasojwe icyumweru cy’icyunamo cyo Kwibuka no kuzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994.

Kuri uyu munsi Abaturarwanda basabwe gukomeza guharanira ubutwari bwo kubaka igihugu cyabo bavugisha ukuri ku byababye ndetse banagira uruhare rukomeye mu kubohora imitima y’abiciwe imiryango uwaba azi aho bajugunwe akahavuga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro kuko nabyo bihumuriza ababuriye ababo mu gace runaka ubu bakaba bataramenya aho bajugunwe.

Hagarutswe Kandi ku ngingo yo kubohoka mu mutima ku ruhande rw’uwiciye mugenzi we,hashimangirwa ko gusaba imbabazi uwo wahemukiye ari ubutwari butuma mubaho mutishishanya bityo bigatuma mufatanya mu gushinga inkingi ikomeye yo kubaka igihugu habayeho gufatanya kw’amaboko yombi.

Ku ruhande rw’Akarere ka Musanze,gusoza iki Cyumweru byabereye ku rwibutso rwa Busogo ruherereye mu murenge wa Busogo, aho imibiri iruruhukiyemo yongeye kuzirikanwa ishyirwaho indabo mu rwego rwo gusubiza agaciro abamburiwe ubuzima bwabo muri ubwo bwicanyi ndenga kamere bwabaye muri ..94.

Uru rwibutso ni rumwe muri eshatu ziri muri aka Karere, harimo urwibutso rukuru rwa Musanze ahahoze Cour d’Appel ya Ruhengeri, urwibutso rwa Kinigi ndetse n’uru rwa Busogo.

Ubwo hasozwaga iki Cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29, hatanzwe ubuhamya bw’inzira y’umusaraba Abarokotse baciyemo, ariko banasabwa ko uwaba azi ahatabwe imibiri y’imiryango yishwe ikaba itaraboneka yatinyuka akahavuga nabo bagashyingyrwa neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yakomoje ku mpamvu nyamukuru zituma habaho kwibuka nyuma y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994.

Yagize ati’:” Kuri uyu munsi turigusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi,Ibyo tugarukaho cyane ni za mpamvu zo kwibuka twibuka kugira ngo duhe agaciro mbere na mbere abavukijwe ubuzima bazira uko baremwe, kubunamira tubaha agaciro ariko no gukomeza ababashije ku rokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, nibyo twagarutseho rero tubakomeza,tubihanganisha ariko cyane icyo nagarutseho n’uko uwafashe amahitamo yo kujya ku rugamba ngo ahagarike ubu bwicanyi azi neza ko nawe ashobora kuhasiga ubuzima,uwo nguwo wafashe ayo mahitamo ku mitekerereze y’ingabo zahoze ari iza RPA,yongeye imbaraga zari zihari, ariyo mpamvu tuvuga ko aya mahitamo yatumye barokola ubu amaze kugira imbaraga ubu amaze kubaka icyizere cy’uko ibyabaye bitazongera ukundi”.

Uyu muyobozi yavuze ko mu ntego Abanyarwanda bafite zo kwiyubakira igihugu ari Umunyarwanda umwe,bagomba kurushaho kubiharanira ariko mbere na mbere hakorwa ibibohora imitima haba iy’imiryango yiciwe abayo cyangwa se ababishe bagasaba imbabazi.

Yagize ati’:” Nubwo tumaze imyaka 29 twibuka nanubu agahinda gashobora kongera kuzamuka mu mutima nk’uko byagiye bigaragara, ariko turakomeza kubihanganisha duhamya ko imbaraga zabafashije muri uru rugendo rw’iyi myaka yose zikiriho kandi zariyubatse ikindi kandi n’uko n’abaturage ubwabo hari icyo basabwa cy’uko baharanira kubaka igihugu mu bufatanye buri wese abohotse uwiciwe, mu genzi we akamusaba imbabazi kuko haracyari umutima w’imbabazi ibi nibyo bizatuma twubaka u Rwanda rwacu rwunze ubumwe”.

Mayor Ramuli Janvier yanenze abantu bashobora kuba bazi ahaba harajugunwe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi Kugeza ubu bakaba bagikomeje gufunga umutima ntibahavuge avuga ko nabo ubwabo baboshwe.

Ati’:” Urugendo turimo rwo kubaka igihugu cy’ubumwe, ni urugendo rusaba umusanzu waburi muturage wese, ibi ariko birasaba kuba maso yo kurwanya uwo ariwe wese ugihembera ingengabitekerezo ya Jenoside aho tumubonye tumwamagane kandi tumutangire amakuru, abaturage duharanire kubohoka tugaragaze ahatabwe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko uku niko kubohoka kuzima, kuko umuntu izi ahantu iyi mibiri yajugunwe akaba atabitangaza araboshwe kuko yicaranye ikintu kinini mu mutima kandi ibi sibyo twifuriza Umunyarwanda kuguma muri uyu mugozi”.

Yibukije abanga gutanga amakuru yahajugunwe iyo mibiri ko nabyo ubwabyo ari icyaha gikomeye abasaba kubohoka bakahagaragaza kuko ariyo nzira nziza yo gufasha imiryango yabo kubaho nta ngingimira ifite ku mutima.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger