AmakuruImyidagaduro

Uvuga ko ariwe Se wa Diamond ariko nyina akavuga ko atari we wamuteye inda yibasiye uyu muhanzi wapfumuye izuru

Umugabo witwa Abdul Juma uvuga ko ari se wa Diamond Platnumz nubwo nyina yabihakanye, yibasiye umuhungu we nyuma yo kwishyiraho iherena ku mazuru igikorwa avuga ko atari icya kigabo.

Uyu muhanzi ukomoka muri Tanzania wanditse izina muri Afurika yose, aherutse gushyira hanze amashusho barimo bamushyira iherena ku mazuru.

Ntabwo byashimishije se aho aganira na kimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania yavuze ko ibyo yakoze bidakwiye ari ibikorwa bya kigore umuco wa Tanzania utabyemerera abagabo.

Ati “Yakoze ikosa rikomeye, mu muco wacu abagabo ntabwo bemerewe kwambara amaherena ku mazuru. Ntabwo ari umuco w’abanyatanzaniya, ni uw’abanyamahanga. Ntabwo byanshimishije.”

Yakomeje abwira uyu muhanzi w’imyaka 33 ko nakomeza ibyo yigira bizarangira abafana bamushizeho.

Yavuze kandi ko amaze igihe atabona umuhungu we, gusa yizeye ko umunsi umwe azaza kumusura aho akeka ko yabujijwe n’akazi kenshi afite.

Nubwo avuga ibi ariko muri 2021, Sandra akaba nyina wa Diamond yavuze ko Abdul Juma atari we se wa nyawe wa Diamond Platnumz.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger