AmakuruUrukundo

Utuntu duto cyane 11 wakorera umukobwa ukunda ugatuma ahugwa abandi basore akakwiyegurira wenyine

Ni ibintu bitagoye cyane kuba umusore yatuma umukobwa badakundana amukunda kuruta uko yatuma uwo bari mu rukundo cyangwa uwo babana abona impamvu yihariye yo kumukunda.

Iyo wamaze kumwigarurira umukoro uba usigaye kandi ukomeye ni ugutuma ahora agukunze.

Kuko usanga abasore benshi bahangayikishijwe n’icyatuma abakobwa bakundana bahora bari mu rukundo nabo, niyo mpamvu umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kubasangiza bimwe mu byabafasha gusigasira urukundo rwanyu rugahora ruhari.

Musore dore utuntu 11 tworoheje wakorera umukobwa wakunze ukamwibagiza abandi bose

Musore, hari utuntu duto cyane twagufasha guhora uri uw’ibanze mu mutima w’umukobwa mukundana kuko burya utuntu dukurura abakobwa erega ni na duto. Ntabwo abakobwa bagoye, ariko iyo ushatse kubijyana kure nibwo bagorana kandi ubusanzwe muri kamere yabo bwite baroroshye na cyane;

1. Shaka uburyo bwo gutuma aseka anamwenyura. Gutuma umukobwa aseka biguturutseho bituma ahora agutekerezaho.

2. Muhe impano mu gihe atabitekerezaga; ntugahore utegereza ko isabukuru ye igera. Wanamutungura mu minsi isanzwe ukamuha impano, kandi impano yose ntibivuze ko igomba kuguhenda.

3. Wowe ubwawe garagaza urukundo (Be Romantic). Muhamagare utuzina twiza kandi turyoshye. Iga kumugaragariza urukundo no mu marenga, umubwire amagambo meza. Abakobwa barabikunda ariko ntibakunda cyane ibikabyo.

4. Niba yakoresheje umusatsi, inzara, yambaye imyenda myiza, yisize MakeUp n’ibindi, bimenye umubwire uko ubibona kuko akenshi ni wowe aba abikoreye. Ushobora kwibaza ngo gute? Iyo mufitanye gahunda agerageza kwikoraho cyane kugira ngo aho mujya ntagusebye cyangwa yabikora mutari kumwe akakwereka uko bimeze. Kwiyitaho kwe, aba yumva atari kubyikorera ahubwo aba ari wowe akoreye mu bundi buryo.

5. Mwumve! Iki nicyo gikunda gutsinda abasore benshi. Kumva ko ari umugabo umukobwa atagomba kuvuga ni byo bisenya urukundo akenshi. Kandi abakobwa bakunda abahungu babatega amatwi iyo bavuga kuko hari ubwo usanga ari wowe wenyine yisanzuraho abwira byose. Iyo utamwumvise rero bimuca intege akumva ntaho muri kugana. Umusore umwumva ntiyamureka bibaho.

6. Kumubwira uko aseka, uko asa, ubwiza bwe, uko yambaye n’ibindi byose. Niba ari byiza kuki wifata ntubimubwire? Ese abandi nibabibona bakabimubwira utekereza ko uzaba udataye amanota kuri we agatsindirwa n’abandi? Ubona iyo ubimubwiye atanezerwa? Ni uko akunda kubyumva biguturutseho cyane kurusha uko yabibwirwa n’abatabigenewe.

7. Ntukareke kugaragaza urukundo, n’ubwo mwaba mumaranye imyaka ingahe. Aba yumva ahora yifuza urukundo rushya muri wowe, ba umunyadusha mu rukundo nawe azakubera umunyadushya. Mwige ibintu bishya mwembi muri kumwe.

8. Gerageza kumwiga, umenye utuntu tumunezeza utumukorere, bizatuma umuhora mu ntekerezo iteka.

9. Tuma yumva ko ari uw’agaciro kandi burya abakobwa bakunda guteteshwa. Bizatuma akubaha kandi yumve agufitiye umwenda wo kukwishyura iteka ryose.

10. Ba umugabo uzi icyo gukora ngo umukunzi we asubirane inseko n’ubwo yaba ari mu bihe by’akababaro.

11. Mushimire no ku bintu bito agukorera kuko kutamwereka icyo ubitekerezaho bituma ahora arwana n’umutima yibaza ikikunezeza.

Kumushimisha ntibyaba bigoye kurenza ibi byose. Kuba uri mu rukundo n’umukobwa ukwitaho, ibi byose bizamushimisha. Kandi basore ntimutekereze ko muzaba muvunikiye ubusa, ibi bizatuma akomeza kugukunda kurushaho, ariko ubwo uzaba ukora ibyo nawe bizamutera imbaraga ndetse n’ubushake bwo kugukorera ibindi kandi byiza. Ibyo byose bizatuma muhuriza hamwe mu kubaka urukundo rwanyu mwembi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger