Amakuru ashushye

“Ushaka guhangana najye hariya duhangane” : Minisitiri Kaboneka

Ibi Francis Kaboneka, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabibwiye  abatuye Bannyahe batemera uburyo bagiye kwimurwamo na rwiyemezamirimo, mu nama Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bagiranye n’aba baturage mu rwego rwo  kubasaba kwemera ibyo barimo gusabwa badahanganye na Leta.

Ejo ku wa kabiri ni bwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka ari kumwe n’umuyobozi w’umugi wa Kigali Pascal Nyamurinda, umuyobozi w’akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa n’abayobozi mu nzego z’umutekano bahuriye n’aba baturage bahagarariye abandi ku biro by’umurenge wa Remera, hagamijwe kubanza kuvugana n’abavuga rikumvikana bo muri Bannyahe mbere yo kujya kuganira n’abaturage bose muri rusange.

Muri iyi nama yarangiye impande zombi ntacyo zumvikanye ku byari bigamijwe, abahagarariye abaturage bahawe umwanya wo kugaragaza impungenge bafite abenshi bagaruka ku gitekerezo cy’uko batifuza kwimurirwa mu nzu bubakiwe ahubwo bagasaba umushoramari kubaha amafaranga bakajya kwiyubakira, cyangwa bagahabwa inzu zikwiranye n’ubushobozi bw’imiryango yabo.

Nyuma yo kubarirwa imitungo bamwe bagasanga imitungo yabo idashobora no kugura inzu y’icyumba kimwe mu nyubako igiye kubakwa, bagaragaza impungenge y’ukuntu “umuryango ufite abana wazatura mu cyumba kimwe  wari usanzwe ufite inzu wisanzuramo”.

Minisitiri Kaboneka yabwiye aba baturage ko abatemera agaciro imitungo yabo yahawe bakwishakira undi mugenagaciro kuko bazahabwa inzu hagendewe ku gaciro k’umutungo w’uwimuwe.

Ati “Turi kubaka umujyi ku buryo bugezweho kandi nk’ubuyobozi tugomba kubahiriza amategeko na Politiki bya Leta. Ntitwagera ku iterambere turi mu kajagari, kandi amajyambere ntabangikanywa n’akajagari, ntiwakwimura abantu mu kajagari ngo uteze akandi kajagari.”

Minisitiri Kaboneka yababwiye ko iyi ari gahunda ya Leta itagomba gusubira inyuma ndetse avuga ko abaziyemeza guhangana nayo bazaba bahanganye na Leta.

Ati “Reka rero mbabwire… abashaka kujya mu rukiko nibajye mu rukiko,…kuzajya mu nkiko ‘it’s up to you’ niba mwiyemeje guhangana na Leta,…ibi tubabwira biri mu nyungu z’abanyarwanda. Abashaka guhangana rwose bajye hariya duhangane rwose.”

Minisitiri Kaboneka yaboneyeho gusaba aba baturage kuba bakemuye ibi bibazo byibura bikarangirana n’ukwezi kwa kane, gusa aba baturage bo ntibabikozwa, dore ko ubwo umusangiza w’amagambo yabazaga ati “nizere no noneho mubyumvise” Hafi ya bose basubirije rimwe bati “Ntabwo tubyumvise”.

Abaturage basohotse batishimye ariko basa n’abemera ko ikarita zose bari gukina zabarangiranye byanze bikunze bazimuka ubwo Guverinoma yabijemo.

Gusa, hari abatarava ku izima bari gukusanya amafaranga ngo bashake umunyamategeko wabafasha gutanga ikirego mu rukiko.

 

 

Ifoto igaragaza akajagari abatuye muri Bannyahe batuyemo.
Igishushanyo mbonera cy’inzu aba baturage bashaka kwimurirwamo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger