AmakuruAmakuru ashushye

USA yohereje abaganga 12 mu butumwa bwo kurwanya Ebola i Goma

(CDC) Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika , cyatangaje ko cyohereje abaganga 12 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu butumwa bwo kurwanya icyorezo cya Ebola ku mupaka wa Goma, uhuza u Rwanda na Congo.

Umuyobozi ushinzwe gukumira indwara zandura muri CDC, Henry Walke, yavuze ko umubare w’abaganga boherezwa muri Congo ushobora kwiyongera mu gihe byagaragara ko umutekano umeze neza nk’uko byatangajwe n’Ijwi rya Amerika.

Umuyobozi wa CDC, Dr Robert R. Redfield, abinmyujije  kuri Twitter  yatangaje ko imyeshyamba ziri muburasirazuba bwa Congo zibangamira abaganga bagiye gutanga ubufasha ku buryo bishobora gutuma Ebola irushaho gukwirakwira mutundi duce.

Iki kigo cyasobanuye ko kiri gukorana n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ububanyi n’amahanga ku kugenzura uko umutekano wifashe ku buryo no mu duce dukikije Umujyi wa Goma hakoherezwa abaganga batanga ubufasha ku cyorezo cya Ebola.

U Rwanda igihugu gihana imbibi na DRC  rwakajije ingamba zo kugenzura abinjira mu Rwanda bavuye muri DRC ku buryo batakwirakwiza Ebola mu baturage barwo, runabagira inama yo kwirinda kujya mu duce icyo cyorezo cyagaragayemo., kuri ubu ku mupaka muto uhuza umujyi wa Rubavu na Goma abaturage bavuye i Goma binjira mu Rwanda barapimwa bakanakaraba n’amazi meza murwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Kuva umwaka ushize Ebola yongeye kwaduka muri DRC ku nshuro ya 10, abantu basaga 2600 nibo bivugwa ko yagaragayeho yicamo abasaga 70%.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger